U Rwanda n’u Burusiya byasinya amasezerano agaragaza inzira yo gutegura umushinga wo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire ruzwi nka Small Modular Reactor (SMR).
Aya masezerano yasinywe hagati ya Sosiyete y’u Burusiya ikora mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, Rosatom, n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), nyuma y’inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi ishinzwe gukurikirana ubufatanye mu bya nucléaire yabereye i Moscow mu Burusiya.
Muri iyo nama, impande zombi zaganiriye ku mushinga wo kubaka uru ruganda rwa SMR, ishyirwaho ry’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nucléaire mu Rwanda, guteza imbere ibikorwa remezo by’igihugu muri uru rwego, guhugura abakozi bazarukoramo ndetse no kubaka urwego rugenzura ibikorwa bya nucléaire.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’ingufu akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike, Dr. Lassina Zerbo, yavuze ko u Rwanda ruteganya gutangira gukoresha ingufu za nucléaire mu ntangiriro z’umwaka wa 2030, mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’ibikenerwa mu mashanyarazi.
Yagaragaje ko uruganda rwa Small Modular Reactor (SMR) rushobora kuba igisubizo kiboneye kuko ruhendutse ugereranyije n’inganda nini zitunganya ingufu za nucléaire, kandi rukaba rushobora guhurizwa ku muyoboro usanzwe w’amashanyarazi bitabaye ngombwa gukora ishoramari rinini ryo kuwagura cyangwa kuwuvugurura.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rosatom, Kirill Komarov, yavuze ko ubufatanye hagati y’impande zombi bugiye kwinjira mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa imishinga ifatika.
Ati “Turava ku masezerano rusange tujya mu bikorwa bifatika birimo guhugura abakozi b’Abanyarwanda, kubaka ibikorwa remezo bya nucléaire, guteza imbere ubushakashatsi no gushyira mu bikorwa umushinga w’uruganda ruto rwa Nuclear (SMR).”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rurimo gutegura gahunda ihamye yo kubaka uruganda ruto rwa nucléaire ndetse biteguye kuba umufatanyabikorwa muri urwo rugendo.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu bijyanye n’ingufu za nucléaire bwatangiye mu 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa by’amahoro.
Mu 2019, impande zombi zongeye gusinyana amasezerano yo kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nucléaire mu Rwanda, kizaba kirimo reaktori y’ubushakashatsi ifite ubushobozi bwa megawati 10 n’urusobe rwa laboratwari zizifashishwa mu bushakashatsi no guteza imbere ubumenyi muri uru rwego.








