U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’ihinduka ry’imiterere y’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho impande zihanganye zikomeje gukoresha cyane drones z’intambara, ibintu buvuga ko birushaho gushyira mu kaga abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.
Ibi byatangajwe na Anna Evstigneeva, uhagarariye by’agateganyo U Burusiya mu muryango w’abibumbye, ubwo yari mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano aho yagarukaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko uburyo intambara irimo kurwanwa bugenda buhinduka, cyane cyane bitewe n’ikoreshwa ryiyongera rya drones z’intambara, bikaba bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage.
Yagize ati:“Biragaragara ko iyi ntambara iri guhindura imiterere yayo ya gisirikare bitewe n’ikoreshwa rikomeje kwiyongera rya drones z’intambara. Abasivili, abaganga, abakora ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibi bitero.”
Anna Evstigneeva yibukije igitero cya drone cyabaye ku wa 11 Werurwe 2026 mu mujyi wa Goma, cyahitanye umwe mu bakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Yavuze kandi ko U Burusiya buhangayikishijwe n’amakuru avuga ko muri iyi ntambara harimo gukoreshwa abacanshuro b’abanyamahanga, barimo bamwe bavuga ko bafite uburambe mu ntambara yabereye muri Ukraine, bakaba bakoreshwa nk’abatoza cyangwa abakoresha drones.
Yagize ati:“Duhangayikishijwe n’amakuru avuga ko hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine, bakoreshwa nk’abatoza ndetse n’abakoresha drones muri iyi ntambara.”
Aya magambo y’U Burusiya aje mu gihe, nubwo hari Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse n’ibiganiro bya Doha biyobowe na Qatar, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba.
Haracyari kutumvikana hagati ya Kinshasa na Kigali ku buryo ayo masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa, ibintu bituma ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeza kudindira nyuma y’umwaka asinywe.
Ni na ko bimeze ku biganiro biri kubera i Doha hagati ya Guverinoma ya RDC n’ihuriro AFC/M23, rishyigikiwe n’u Rwanda nk’uko Guverinoma ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo babivuga. Nubwo habaye ibyiciro bitandukanye by’imishyikirano, impande zombi ntizirabasha kumvikana ku ngingo z’ingenzi zigomba gutuma amahoro agaruka.
Inama yabereye mu Busuwisi na yo ntiyageze ku musaruro wari witezwe, mu gihe ibibazo by’umutekano byavutse mu burasirazuba bwo hagati byatumye ibikorwa by’ubuhuza birushaho kudindira.








