sangiza abandi

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe imikino yose mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa basketball mu bagabo yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria amanota 106-62 bituma irangiza imikino 6 yose yo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi itsindwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2026 ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa basketball irangajwe imbere n’umutoza Mukunzi Yves yakinnye umukino wa nyuma wo mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar, FIFA Basketball World Cup African Qualifiers, yaberaga i Luanda muri Angola.

Ikipe y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ntacyo uvuze kuri yo kuko yari yaramaze gusezererwa ariko iharanira kubona byibuze n’intsinzi imwe mu mikino yo muri iri tsinda nyuma yo gutakaza imikino 5 yose yabanje.

Ibi ntibyigeze bikundira ikipe y’u Rwanda kuko yatsinzwe na Nigeria amanota 106-62, mu mukino Prince yagerageje kwitwaramo neza agatsindira u Rwanda amanota 16, Bizimana Paul agatsinda amanota 11 na Mwesigwa Sean agatsinda amanota 10 n’ubwo bitari bihagije ngo u Rwanda rubone intsinzi.

Mu buryo budasubirwaho, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahise isezererwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kurangiza ari iya nyuma mu itsinda C idatsinze umukino n’umwe, yatsinze amanota 397, itsindwa 514, bivuze ko yasoje ifite umwenda w’amanota 117 ndetse muri rusange iba iya nyuma n’amanota 6 (Inota rimwe kuri buri mukino).

Andi makipe 3 yari muri iri tsinda yose yerekeje mu cyiciro gikurikiyeho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Guinea yazamutse ari iya mbere n’amanota 10, inganya na Tunisia ya kabiri na Nigeria ya gatatu.

Nubwo umusaruro w’amakipe yo mu Rwanda ari mwiza ku ruhande Nyafurika dore ko nk’ikipe ya RSSB Tigers ariyo iheruka kwegukana igikombe cya Basketball Africa League 2026 (BAL 2026) gihuza amakipe ya mbere muri Afurika, ariko umusaruro w’ikipe y’Igihugu wo ntabwo ari mwiza na gake.

Nk’ubu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imaze gutsindwa imikino 9 ikurikirana, iheruka gutsinda umukino tariki 23 Gashyantare 2025 ubwo yatsindaga Gabon amanota 81-71.

Mu mikino u 20 ikipe y’u Rwanda iheruka gukina mu marushanwa yatsinzemo imikino 5 gusa, indi 15 yose irayitsindwa.

Photos:

[fluentform id="3"]