Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuba Ingabo za RPA zitarigeze zihorera ku ngabo za zatsinzwe (Ex-FAR) nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari icyemezo gikomeye kandi gisaba ubushishozi.
Ibi Gen Karuretwa yabigarutseho ku wa 5 Nyakanga 2026, mu kiganiro cyagarukaga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’urugendo rwa RDF mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za RPA.
Muri iki kiganiro Umuvugizi wa RDF yabwiye RBA ko mu rugendo rwo kuza guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, Ingabo za RPA zahuriyemo n’ibintu byinshi birimo kunyura ku mirambo y’Abatutsi bishwe harimo n’abo mu miryango yabo ya hafi ku buryo nyuma yo gutsinda urugamba we na bamwe mu basirikare batumvaga uburyo hatazabaho kwihorera kuri abo bakoze ibyo.
Gen Karuretwa yavuze ko nubwo icyo gihe yari umusirikare muto cyane ataruzuza n’imyaka 20 y’amavuko, ariko yari afite ubushobozi bwo kwitegereza, akamenya uburemere bw’ibibazo bari bari kunyuramo.
Yagize ati “Reka nkubwize ukuri nk’umusirikare mutoya icyo gihe, nari ntarageza n’imyaka 20 icyo gihe. Umujinya wo kumva ko abakoze ibyo twabonaga icyo gihe bagombaga guhita bicwa na bo, abenshi ni ko twabyumvaga icyo gihe. Twari dufite imbunda, twarigishijwe kurasa, dukomeye turi indwanyi.”
Brig Gen Karuretwa yakomeje avuga we na bamwe muri bagenzi be bari kumwe ku rugamba bibazaga uburyo batazihorera kandi barigishijwe ko umwanzi agomba gupfa bikabayobera ariko ashimangira ko bubahaga itegeko ry’umuyobozi wari ubayoboye ku rugamba.
Yongeyeho ati “Njyewe nibuka hari mugenzi wanjye nabajije nti ‘Ariko ko batwigishije imbunda, kurwana, kugira ngo twice umwanzi, twice abanzi, umwanzi utari uwakoze ibi ni nde? Abakoze ibi niba atari umwanzi ni iki?’ Ariko ikikwereka icyizere twari dufitiye abatuyoboraga n’Umugaba w’Ikirenga, ijambo kwari ukuvuga ngo ‘Afande yavuze’ ni itegeko. Nubwo nari mfite umujinya ariko nizeye ko hari ukundi bizakemuka.”
Yakomeje agira ati “Umujinya wari uhari, njyewe nakubwiza ukuri, narawinjiranye i Kigali hano, ariko ‘Afande yavuze’, ni ukuvuga ngo iki kibazo hari ukundi kizakemuka, njyewe nka Patrick Karuretwa akazi kanjye ni ugukomeza ibyo nakoraga nk’umusirikare mutoya. Ariko ako kanya twari guhita dutangira”
Brig Gen Karuretwa yavuze ikintu cyari gikomeye cyane ari ukumva ubuyobozi bushobora kugira igitekerezo, bugatanga amabwiriza kandi bose bakayagenderaho, agaragaza ko ari ibintu bidasanzwe.
Umuvugizi wa RDF yavuze ko kugira ubuyobozi bureba kure ari ryo shingiro ryatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka kuko mu gihe cy’urugamba imyumvire y’Ingabo nza RPA yari itandukanye n’iya Ex-FAR.
Yagize ati “ Uko ingabo za Ex-FAR zigishwaga zabwirwaga ko umwanzi ari Umututsi. Twebwe rero tugendera ku cyerecyezo cy’Umuyobozi wacu, hari ubutumwa busobanutse bwahise butangwa nubwo twari tukirwana ivuga ngo “ hoya umwanzi ntwabo ari umuntu, umwanzi ntabwo ari ubwoko, umwanzi ntabwo ari umusirikare ahubwo umwanzi ni imiyoborere mibi. Icyo gihe byashyize umucyo ku cyo twari turi kurwanira”.
Brig Gen Karuretwa yavuze ku mwanzuro wo kwinjiza ingabo za EX-FAR muri RPA nyamara bari zihanganye, avuga ko bamwe muri bo nawe arimo batumvaga impamvu yatuma biba ariko yari ihari kandi yatanze umusaruro kuko uyu munsi abona ko ubumwe n’ubwiyunge ari ikintu cy’ingenzi cyagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Kwinjiza Ex-FAR muri RDF. Iyo ubibaza nka Patrick Karuretwa wari Private cyangwa Corporal muri iyo myaka, nanjye nari kuba mfite urujijo rwose, ntabyumva kuko ni abantu twari duhanganye. Ariko iyo ubirebye uyu munsi, ubumwe n’ubwiyunge usanga ari ikintu gikomeye cyane mu Rwanda rw’uyu munsi, byatangiye icyo gihe.”
Yashimangiye ko ubuhanga bw’Umugabo w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame, ari bwo bwatumye hafatwa ibyemezo bamwe batumvaga impamvu icyo gihe ariko byatanze umusaruro mu kongera kubaka igihugu cyunze ubumwe.
Ati “Ibyo byaradufashije kuko bamwe muri abo basirikare binjiye muri RPA no muri RDF, babaye abasirikare beza cyane. N’ubu hari abanyobora utakwibaza ko bigeze baba muri iyo miyoborere mibi ireba Umututsi nk’umwanzi”.









