sangiza abandi

Amezi icyenda arashize RDC na M23 batarahana imfungwa nk’uko babyiyemeje i Montreux

sangiza abandi

Hashize amezi icyenda Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) byiyemeje guhererekanya imfungwa mu rwego rwo kubaka icyizere hagati y’impande zombi, ariko kugeza ubu icyo gikorwa ntikiratangira.

Aya masezerano yashyizweho umukono taliki 15 ugushyingo 2025 mu rwego rw’ibiganiro by’amahoro bya Doha.

Yateganyaga ko abantu 311 basabwe kurekurwa na AFC/M23 ndetse n’imfungwa 166 bafitanye isano na Guverinoma ya RDC bari kurekurwa ku bufatanye bwa komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare (CICR).

Nubwo impande zombi zakomeje gutangaza ko zishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nta guhererekanya gufatika kw’abafungwa kurabaho kugeza ubu.

Amakuru aturuka ahantu hatandukanye agaragaza ko imwe mu mpamvu zatumye icyo gikorwa kidindira ari ikibazo cyo kumenya neza aho bafungiye bose n’imyirondoro yabo yuzuye.

Hari kandi ikibazo cyo kwemeza urutonde ntakuka rw’abagomba kurekurwa, igikorwa kivugwaho kuba kirimo ibibazo bya politiki ku mpande zombi.

Bivugwa ko bamwe mu bafungwa Guverinoma ya Kinshasa ibafata nk’abafite amakuru cyangwa uruhare rukomeye ku mutekano w’igihugu, bigatuma kurekurwa kwabo gukomeza kuba ingorabahizi.

Ikindi kibazo ni uburyo bwo kwimura abo bafungwa. Hari inzira zinyura mu bice bikirimo imirwano, ahandi hakaba hagaragaye icyorezo cya Ebola, ndetse hari n’aho bisaba kunyura mu bihugu bituranyi, ibintu bisaba ingamba zikomeye z’umutekano n’ubuzima.

Nubwo izo mpamvu zose zitangwa, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bavuga ko imbogamizi ikomeye ari ukubura ubushake bwa politiki ku mpande zombi bwo gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyije i Montreux.

Ibi bibaye mu gihe n’ibindi byemezo byafashwe muri gahunda z’ibiganiro bya Doha, birimo no kubahiriza agahenge mu mirwano, na byo bikomeje kudashyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe, ibintu bikomeje gutinza intambwe iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]