Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Aba bakinnyi bombi basinyiye ikipe ya Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri ari abakinnyi bayo nyuma yo kuva muri Gicumbi FC bari bamazemo umwaka umwe.
Intibazonkiza Djuma w’imyaka 26 na Nzeyimana Jean Petit w’imyaka 29 bageze mu ikipe ya Gicumbi FC bavuye mu ikipe ya Rukinzo FC y’iwabo mu Burundi.
Sunrise FC izamutse uyu mwaka yamaze gutangira imyitozo kuva tariki 13 Nyakanga 2026, kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare izwi nka ‘Gologota’ hamwe n’umutoza wayo mukuru Banamwana Camarade.
Intibazonkiza na Nzeyimana bujuje abakinnyi 5 Sunrise FC imaze gusinyisha kugeza ubu nyuma ya Rashidi Mapoli Yekini wavuye mu ikipe ya Amagaju FC, umuzamu Mfashingabo Didier wavuye muri Bugesera FC na Duru Ikenna wavuye muri Gorilla FC.
Aba bakinnyi baza biyongera kuri Ndikumana christian, Gatete Jimmy na Nyamurangwa Moses bose bamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.











