Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byahuye ku nshuro ya mbere imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) i La Haye, mu rubanza Kinshasa yareze Kigali ku wa 26 Kamena 2026, aho ishinja u Rwanda uruhare mu bikorwa by’umutekano muke n’ihohoterwa mu burasirazuba bwa RDC.
Ni inama ya mbere yahuje impande zombi kuva uru rubanza rwatangizwa, ariko ntiyigeze yinjira mu ngingo z’urubanza kuko yari igamije gutegura uko ruzaburanishwa no gushyiraho ingengabihe y’ibizakurikiraho.
Ku ruhande rwa RDC, intumwa zari ziyobowe na Guillaume Ngefa, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umwe mu bahagarariye igihugu muri uru rubanza.
Yari kumwe na Ambasaderi Christian Ndongala, uhagarariye RDC imbere y’uru rukiko, na Me Ivon Mingashang, umwe mu bahagarariye igihugu mu rubanza.
Ku ruhande rw’u Rwanda, intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubutabera DR Ugirashebuja Emmanuel.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 22 Nyakanga 2026, Guillaume Ngefa yavuze ko yayoboye intumwa za RDC muri iyo nama yahuje impande zombi imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera.
Inama yibanze ku buryo urubanza ruzaburanishwa
Nk’uko byatangajwe, iyi nama ntiyigeze igaruka ku birego inshingano buri ruhande rushinjwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ahubwo urukiko rwibanze ku bibazo by’imigendekere y’urubanza, birimo igihe buri ruhande ruzatanga inyandiko zarwo, uko ibimenyetso bizahanahanwa ndetse n’amabwiriza azagenga iburanisha.
Ibyo byari bigamije gutegura inzira urubanza ruzanyuramo mbere y’uko rutangira gusuzuma ishingiro ry’ibirego.
Nubwo impaka ku ishingiro ry’urubanza zitaratangira, iyi nama ifatwa nk’intambwe ikomeye kuri RDC, yahisemo gushakira umuti amakimbirane ifitanye n’u Rwanda binyuze mu mategeko mpuzamahanga aho kwishingikiriza gusa ku nzira za dipolomasi.
Ni ubwa mbere RDC irega u Rwanda imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ku birego bifitanye isano n’ibikorwa by’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Nyuma y’iyi nama, biteganyijwe ko Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ruzashyiraho icyemezo kigaragaza ingengabihe y’ibizakurikiraho, harimo amatariki yo gutanga inyandiko z’impande zombi ndetse n’ibyiciro bizakurikiraho mu iburanisha.









