Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibiro byarwo byimukiye mu nyubako nshya ari yo izaba ari icyicaro gikuru cyayo, ahateganye na Katederali ya St Michelle.
RDB yatangaje ko serivisi zose zayo zimukiye muri iyi nyubako guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026. Ibiro bya serivisi zikomatanyije (One Stop Centre) bizakorera mu igorofa ryo hasi ry’iyi nyubako nshya.
RDB yibukije abaturage, abafatanyabikorwa, abashoramari n’abakora ubucuruzi ko imbuga zayo zitangirwaho serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga zikomeje gukora neza no gutanga amakuru na serivisi zo kuri murandasi nk’uko bisanzwe.
Mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bagize bati “Amatsinda ashinzwe kwakira no gufasha abakiriya n’abafatanyabikorwa yiteguye gufasha abagana RDB.”
Uru rwego rwatangaje kandi ko gahunda yo kwimura ibiro by’inzego zirushamikiye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoraniro n’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau – RCB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board – RMB) izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Muri Gicurasi 2026 ni bwo RDB yimutse mu nyubako yayo iri ku Gishushu kubera ko yari ikeneye kuvugurwa bitewe n’ibibazo by’ubuziranenge byayigaragayeho.








