Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique aho rigiye gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 mu Kigo cya Gisirikare cya Kami.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira akamaro k’imyitwarire myiza, kwirinda ubwabo no gushyira hamwe nk’inkingi z’ingenzi zituma ubutumwa bugerwaho neza.
Yibukije iri tsinda ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba. Yabashishikarije guhagararira u Rwanda neza, bashyira imbere imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, anabasaba gukomeza kuzuza neza inshingano zabo bakurikiza urugero rwiza rw’abababanjirije.
Yanagarutse ku ishusho y’umutekano, abasaba gukomeza kuba maso, gukoresha neza amayeri aboneye yo kurwanya iterabwoba, no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya ibishobora guteza umutekano muke.
U Rwanda rumaze imyaka itanu rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique ku butumire bw’icyo gihugu, guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ndetse habarirwa yo Abasirikare n’abapolisi barenga 6.300.
Ubu butumwa bugamije gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kuva ubu butumwa bwatangira, bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko ibyihebe byari byarigaruriye iyi ntara, byahashyijwe ku kigero gikomeye mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, abaturage bongera gusubira mu byabo.











