Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City).
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Nyakanga 2026.
Brig. Gen. Innocent Munyengango yari asanzwe ari Umuyobozi Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Mu mwaka ushize wa 2025 ni bwo yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.
Mbere yaho yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri RDF (J5), ndetse kuva mu 2017 kugeza mu 2020 yabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
ATL (Aviation Travel and Logistics Holding) yashyizweho n’inama y’abaminisitiri mu Ukwakira 2015. Igizwe na RwandAir, Airports Company Rwanda Ltd icunga ibibuga by’indege, Akagera Aviation, Rwanda Tours & Events na Rwanda Links Logistics.
Perezida Kagame kandi yagize Jules Muheto Ndenga Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City) avuye ku kuyobora ATL kuva mu Ukwakira 2024.
Airport City ni umushinga uteganyijwe kubakwa mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Bugesera ukazagera mu mirenge ya Rilima, Juru, Nyamata na Gashora.
Intego yawo ni ugukora umujyi ufite serivisi z’ingenzi hafi y’ikibuga cy’indege, ku buryo abagenzi, abashoramari n’abakozi batazajya bakenera gukora urugendo rurerure bajya i Kigali gushaka amahoteli, ububiko bw’imizigo, serivisi z’ubuzima, uburezi, imyidagaduro cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi.
Igice cya mbere cy’uyu mujyi kizibanda ku bwikorezi bw’imizigo n’ubucuruzi buyishingiyeho mu gihe igice cya kabiri cya Airport City kizibanda ku bukerarugendo, amahoteli, siporo n’imyidagaduro.
Airport City ntabwo ari inyubako zizamuka hafi y’ikibuga cy’indege gusa. Ni umushinga ushobora guhindura Bugesera ikaba irembo rishya ry’u Rwanda ku Isi, ihuriro ry’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubuhinzi bugezweho, ubuvuzi n’uburezi.
Ni gahunda izasaba igenamigambi rikomeye, imihanda ihuza uduce twose, amazi, umuriro, internet, inzu ziciriritse n’izindi yo ku rwego rwo hejuru, ndetse n’imijyi mito yunganira nka Rweru, Ruhuha, Gashora na Nyamata.










