Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wawo, Amb. Bazivamo Christophe.
Rigira riti “Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL muri rusange, n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille by’umwihariko”
Ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwatangaje ko Senateri Mukabalisa azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye Igihugu, n’umusanzu we mu rugendo rw’iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe W’Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.
Bwihanganishije abagize Umuryango we, abavandimwe, inshuti abo bakoranye n’abo babanye mu bihe bitandukanye.
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) na ryo ryihanganishije Ishyaka rya PL n’umuryango wa Senateri Mukabalisa Donatille.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri huriro, Senateri Dr. Frank Habineza, rigira riti “Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakiranye akababaro kenshi inkuru mbi y’urupfu rwa Nyakwigendera Senateri Mukabalisa Donatille wari Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL).”
Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Urupfu rwe rwabitswe mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga.
Mukabalisa Donatille yari Umusenateri kuva mu 2024, yanabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuva mu mwaka wa 2013.










