Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbaraga mu ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro bityo igihugu kigatera imbere kandi kikagira ibitunga abantu bihagije.
Ubu butumwa yabuhaye abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 19, ubwo yarisozaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026.
Iri murikabikorwa ryari rimaze iminsi 10 ribera i Kigali kuva ku wa 22 Nyakanga 2026, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Twihutishe ivugururwa ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibishya ndetse n’ubufatanye.”
Minisitiri Ndabamenye yashimye udushya, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi byagaragaye muri iri murikabikorwa byose bigamije kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongera umusaruro wabyo ugahaza abanyarwanda ndetse igihugu kigatera imbere.
Yagize ati “Nabonye ibikorwa byinshi byiza haba mu bushakashatsi, haba mu guhanga ibishya, haba mu bijyanye n’inyongeramusaruro, ikoreshwa ry’amamashini mu buhinzi n’ubworozi, ibyo gutunganya umusaruro ubikomokaho, ikoranabuhanga mu bworozi, ibikorwa by’urubyiko n’abagore, ndetse n’ishoramari mu buhinzi.”




Yakanguriye abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere muri uru rwego gushyira mu bikorwa amasomo bigiye muri iri murikabikorwa bahereye mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A kizatangira muri Nzeri.
Ati “Umusaruro w’iri murikabikorwa uzapimirwa mu muvuduko w’ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi bijyana n’izamuka ry’umusaruro ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Ndabasaba kudapfusha ubusa amahirwe atangwa n’iri murikabikabikorwa mu gufasha kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Mbifurije ubuzima bwiza n’iterambere, harakabaho ibiryo mu Rwanda.”

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abarenga 600 ryabaye umwanya mwiza ku bahinzi, aborozi, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa wo kurebera hamwe ibisubizo ku bibazo bizitira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Ryagize umumaro munini kandi mu kwihutisha ikwirakwira ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane abaryitabiriye rikaba n’urubuga rwiza ruhuza abafatanyabikorwa batandukanye muri uru rwego.
Umwihariko waryo kuri iyi nshuro ya 19 ni uko ubwitabire ryagize ari bwo bwa mbere bwinshi bubayeho kuko abamurika baryitabira bavuye ku 100, 200, 300 na 400 mu myaka yatambutse bagera kuri 500 mu 2025, ndetse bagera kuri 670 mu 2026.

Abaryitabiriye bahize abandi mu kumurika no guhanga ibishya bahawe ibihembo mu kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bahanga ibishya ndetse bazana n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwihutisha no kongera umusaruro.
Ubuhinzi n’Ubworozi bukomeje kuba inkingi y’iterambere mu Rwanda, aho bufite ruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu kuko bwihariye 19% ndetse 70% by’inganda z’igihugu zikaba zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi.








