Abafite ibyuma bisya imyumbati n’ibindi binyampeke,mu karere ka Kamonyi baravuga ko batungujwe no gufungirwa ibikorwa aho basabwa ibirimo no kujya baha amata abakozi buri munsi, ibyatumye ubu abaturage bagorwa no kubona aho bashesha imyumbati n’ibinyampeke.
Ibyumweru birenga bibiri birashize abafite ibyuma bisya ifu zitandukanye zaba amasaka, soya ibigori n’imyumbati ngo bamenyeshejwe n’ubuyobozi ko bagomba gufunga bakabanza kuzuza ibisabwa.
Ibyo basabwa ngo birimo gushyira amakaro mu nzu bakoreramo, kubakira umukozi ubwiherero n’ubwogero, kandi uyu mukozi ukoresha icyuma akamenyerwa amata yo kunywa buri munsi.
Nyuma yo gufunga ibi byuma , abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka muri aka karere ka Kamonyi ni bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibi byemezo.
Umwe yagize ati “ubu hashize ibyumweru bibiri ibyuma bifunze twagiye kubona tubona batumije inama y’ikubagahu saa munani batubwira ko bigomba gufunga kuva uwo munsi ntabwo bikora”
Mugenzi we yagize ati “Barabifunze aho twasheshaga imyumbati,soya ibigori twayobewe icyatumye babihagarika”
Ibi ngo byagize ingaruka ku baturage kuko batabona aho bashesha nk’imyumbati n’ibindi kuko biri gusaba kujya mu santere ya Musambira cyangwa mu karere ka Muhanga,bakifuza gufashwa.
Ku ruhande rw’abafite ibi byuma byafunzwe bavuga ko mu byo basabwe harimo ibibagoye kubyuzuza.
Umwe yagize ati “Mu byo badusabye harimo kubaka inzu y’umukozi azajya akarabiramo mu gihe aje mu kazi anatashye,ugapavoma ,ugasiga irangi ndetse n’umukozi ukamumenyera Litiro y’amata ya buri munsi.Iyo urebye uburyo rero ufata amafaranga kuri Banque ukagura icyo cyuma ,ugasanga kuyishyura bigiye kuba ikibazo”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka Minani Jean Paul avugana na Radio1 yavuze ko nta byuma bisya byafunzwe ahubwo ngo basabwe kubahiriza amabwiriza y’isuku mu biribwa bakira by’abaturage,harimo kugira n’ubwogero,ubwiherero amazi meza,imyambaro y’umukozi n’ibindi hagamijwe ubuzima bwiza bw’abakozi babo na serivice nziza ku bo bakira nk’uko bigenwa n’amabwiriza y’inama njyanama y’akarere.
Ibyuma bimaze igihe byarahagaritswe gukora ni ibyuma bito biri mu ma santere y’ubucuruzi bisanzwe byifashishwa n’abaturage bakeneye gushesha ibiro bicye ,ariko bimwe byakoreraga mu nzu zitarimo na sima.
Mu gihe abaturage bataka kubura aho bashesha,ba nyiri ibi byuma bisya bavugako biteguye gukaza ingamba z’isuku ariko bagasaba koroherezwa muri bimwe bibagoye.








