sangiza abandi

“No mu cyumba no munsi y’igitanda twageramo “- RIB yaburiye abahisha inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko

sangiza abandi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rurasaba abacuruzi kudakomeza guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko, kuko uwo bazazisangana azahanwa.

Hashize iminsi hatangiye gahunda yo gukura ku isoko inzoga z’ama Likeri izi zahawe izina ry’ibyuma ku isoko kubw’ingaruka zagaragaje mu guhitana no kwangiza ubuzima bw’abantu.

Ibi byakurikiwe n’inganda nyinshi zazengaga zahise zifungwa hirya no hino ndetse zimwe zamburwa ibyangombwa byo gukora.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira Thierry yihanangirije abacuruzi bashaka gukoma mu nkokora gahunda yo gukura ku isoko ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko uzabifatirwamo azahanwa .

Dr. Murangira yagize ati”Umuturage ni we wa mbere ugomba kubyanga , agatanga amakuru aho biri, kuko nihagira n’ugerageza kubyimura abikura muri depot ashaka kubishyira mu nzu iturwamo, ntaho urwego rw’ubugenzacyaha n’inzego zishinzwe kubahiriza itegeko zihejwe igihe cyose hacyekwa ko hari ibintu bigize ibyaha. No mu cyumba cyawe twageramo no munsi y’igitanda ntaho wahisha”

RIB Kandi yasabye abaturage kutagwa mu mutego w’uwashaka kubabitsa izi nzoga ziri gukurwa ku isoko

Umuvugizi wa RIB yagize ati” Ikindi ntihagire ugushuka ngo mbikira ibi bintu ngo ugwe mu cyaha cyo kubika no guhisha ibintu runaka.

Dr. Murangira yabwiye RBA ko abagize umuryango Bose bakwiye kumva no kwigisha abandi kureka kwishora muri ibi bikorwa.

Usibye guhagarika izi nzoga , ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti cyategetse ko n’ibyapa byose byamamaza inzoga zitujuje ubuziranenge bikurwaho.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]