Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko ingamba bwafashe zirimo gufunga utubari twakoraga mu buryo butemewe zatangiye gutanga umusaruro ugaragara.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu mwaka umwe bwafunze utubari turimo utwacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge tugera ku 3,400, ibintu buhuza no kugabanuka kw’ibyaha hafi ya 65%.
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo ,Regis Mudaheranwa yavuze ko izi ngamba zagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubusinzi bukabije ndetse n’ibyaha byabuturukagaho.
Yagize ati: “Mu karere ka Gasabo umwaka umwe dufunze utubari 3400 kandi dufite Post se Sante zaba iza Leta n’izigenga bitagera kuri 320.Urumva hafi 1/10 cya service z’abaturage bakeneye byari utubari ariko twaradufunze kandi ibyaha byagabanyutseho hafi 65% kuva dutangiye kugabanya ibibazo by’ubusinzi bukabije.”
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ashize, inzoga zitujuje ubuziranenge zakomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyarwanda.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko izi nzoga zimaze guhitana abantu 50, mu gihe abandi 100 bahumye burundu. Hari kandi abana 20 bari ku byuma biyungurura amaraso kubera ingaruka zazo.
Iyo mibare inagaragaza ko abantu bagera ku 11,000 babaye imbata z’inzoga, mu gihe abandi 500 bagiye kwivuza kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ubuyobozi n’inzego zitandukanye bukomeje gushishikariza abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku bantu bazikora cyangwa bazicuruza, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza gukumira ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi.
Ibi kandi biri kujyana n’ifungwa ry’umubare munini w’inganda zengaga izi nzoga zitemewe, ndetse no kuzambura ibyangombwa byo gukora hagamijwe kurengera ubuzima bw’abanyarwanda








