sangiza abandi

“Icyatumye muhunga muzakigendere kure”-Meya Prosper abwira abanyarwanda batahutse bava muri DRC

sangiza abandi

Abanyarwanda 302 bari baragizwe ingwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), batahutse ku bushake mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bakirwa n’inzego z’ubuyobozi zibizeza ubufasha n’ubuzima bwiza mu gihugu cyabo.

Muri abo batahutse, 285 banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Umujyi wa Rubavu n’uwa Goma, mu gihe abandi 17 banyuze ku mupaka wa Rusizi I uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu.

Mu muhango wo kubakira mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi w’Akarere, Mulindwa Prosper, yabasabye kwirinda icyabateye guhunga no kugira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’iterambere.

Yagize ati: “Ni byo twongera kubashishikariza ngo icyatumye muhunga muzakigendere kure, muzakirwanyirize kure kuko nticyabashyize ahantu heza.”

Yakomeje abasaba kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, agaragaza ko ari imwe mu nkingi zifasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gushimangira indangagaciro z’ubunyarwanda.

Kuva imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya DRC yakongera gukaza umurego mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, umubare w’Abanyarwanda bataha ku bushake ukomeje kwiyongera.

Abenshi mu batahutse bavuga ko bari bamaze imyaka babayeho mu buzima bugoye, barafashwe bugwate na FDLR, ndetse bakagumishwa muri DRC binyuze mu makuru y’ibihuha yababwiraga ko mu Rwanda nta mutekano cyangwa amahoro bihari.

Icyakora, abamaze gutaha bavuga ko bakiriwe neza, bahabwa ubufasha n’inzego zitandukanye, ibintu bavuga ko bikomeje gutera icyizere n’abandi Banyarwanda bakiri mu mashyamba ya DRC kugira ubushake bwo gutaha no kongera kubaka ubuzima bwabo mu gihugu cyababyaye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]