Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura intumwa zigizwe n’abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Sri Lanka, ndetse n’itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu ishuri iikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, basoza urugendoshuri byakoreraga mu Rwanda.
Izi ntumwa ziri gusoza uruzinduko rw’ibyumweru bibiri zagiriye mu Rwanda, zigamije kunguka ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu mibereho n’ubukungu ndetse no kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu, ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo yabagejejeho, Gen MK Mubarakh yashimangiye ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, anashimira Ingabo za Sri Lanka ku ruhare rwazo rukomeye mu kuzamurira ubumenyi n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda binyuze mu mahugurwa zihabwa mu mashuri atandukanye ya gisirikare yo muri Sri Lanka.
Yashimangiye kandi akamaro k’ingendo nk’izi z’amasomo, avuga ko ari urubuga rwiza rwo kurushaho gusobanukirwa no kwegerana hagati y’impande zombi, gukomeza umubano, no gushakira hamwe uburyo bushya bw’ubufatanye bufitiye akamaro Ingabo z’ibihugu byombi.
Yanakiriye kandi itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, basoza urugendoshuri rwamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi no gusangizanya ubunararibonye bw’ u Rwanda ku mutekano, imiyoborere myiza no kwiyubaka nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu ijambo yabagejejeho, Gen MK Mubarakh yavuze ko uru rugendoshuri rugaragaza umubano mwiza kandi ugenda urushaho gushinga imizi hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Zimbabwe.
Yashimangiye ko gahunda nk’izi zo gusurana no gusangizanya ubumenyi zifasha gukomeza umubano no guteza imbere ubufatanye kandi bugirira akamaro ingabo z’ibihugu byombi.








