Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Kanama I Kigali hateraniye inama nkuru y’Igihugu y’abana,aho iba ihuje abana bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku Karere ,Intara n’Umujyi wa Kigali.Ni inama yahuje abana barenga 500.
Iyi nama Ngarukamwaka ya 18,abana bagaragaje bimwe mu bibazo bahura na byo bibangamira imyigire.
Umwana w’umuhungu witwa Harerimana Josue waturutse mu karere ka Rusizi yagaragaje ko ubushobozi bucye hari igihe butuma hari abana batabona amafaranga y’ishuri,agaragaza impungenge ko aherutse kongerwa kandi n’ayari asanzwe hari abayaburaga bakarivamo .
Yagize ati”Mu Rwanda dufite ikibazo cy’uko abana bari kuva mu mashuri cyane, hari abo jye nabajije nsanga ikibazo ari uko ari amafaranga y’ishuri babura. None numvise ngo undi mwaka amafaranga y’ishuri ngo yariyongereye ubwo murumva uburezi kuri bose butazahagendera ?
Ni ikibazo cyakirijwe amashyi n’abana bari bateraniye mu cyumba cy’inama mu nteko ishinga amategeko,bigaragara ko cyari gifitwe na benshi.
Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi yasubije ko guta ishuri biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’amakimbirane, ariko Leta ikomeza gukora ibishoboka byose ngo abana bose babashe kwiga.
Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana,aherutse gutangaza ko ubufasha Leta yahaga amashuri ngo abashe gukora buzongerwa kugira ngo buhuzwe n’ibiciro biri ku masoko ndetse umusanzu w’ababyeyi na wo uzongerwa, mashuri y’inshuke n’abanza, umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana uzava kuri 975 Frw ube 2,000 Frw.
Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bataha, umusanzu uzava kuri 19,500 Frw ugere kuri 24,000 Frw, mu gihe abiga bacumbikirwa bazishyura 110,000 Frw ku mwaka, aho mbere batangaga 85,000 Frw ku gihembwe.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zishingiye ahanini ku izamuka ry’ibiciro, ariko ko Leta na yo izongera amafaranga itanga mu kunganira amashuri kugira ngo izamuka ry’umusanzu ridakomeza kuremerera ababyeyi, aho amafaranga Leta yageneraga amashuri (Capitation grant) aziyongeraho hejuru ya 65%.








