Kuva hatangizwa gahunda yo kurwanya no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ,Polisi mu mujyi wa Kigali,ifatanyije n’izindi nzego bafashe ikinyabutabire cya Ethanol cyifashishwa mu kwenga izi nzoga ,Litiro zirenga ibihumbi 470 zikaba zamenwe mu Kimoteri cya Nduba.
Polisi ivuga ko impamvu zamenwe ari ukugirango iki kinyabutabire cya Ethanol kitazongera kugira uruhare mu gukora inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.
Izi nzoga kandi usibye kwangiza ubuzima bw’abaturage ngo zinagira uruhare mu guteza umutekano mucye uterwa n’abazinyoye aho usanga bakora ibyaha byo gukubita, gukomeretsa ndetse hakaba hazamo n’urupfu.
Ubwo iki kinyabutabire cyakusanyijwe cyamenwaga ku Kimoteri cya Nduba ,umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yaburiye abinangiye imitima bagihishiriye izi nzoga.
Yagize ati”Ubu turi gufatanya n’inzego z’ibanze mu kumena ibi byose,ariko abaturage batange amakuru y’aho bazizi y’aho izo nzoga ziherereye ariko banirinde no kuzihisha.Hari amakuru twagiye tumenya ko hari bamwe mu bacuruzaga amabutike arimo izi nzoga ,harimo n’abaturage bishora mu kuzihisha bazivana mu tubari bazijyana mu ngo ntabwo ari byo,ufatirwa muri ibyo bikorwa arafatwa nk’ukoze icyaha abihanirwe n’amategeko”
Polisi y’u Rwanda yatangiye kumena iki kinyabutabire ,mu gihe Rwanda FDA, iherutse guhagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit, inahagarika gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.








