Abashoferi b’amakamyo bakorera mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro, mu karere ka Gasabo, baravuga ko kubura ahantu hagenewe guparika amakamyo bikomeje kubateza imbogamizi, kuko bisaba guparika mu muhanda.
Iki kibazo kigaragara iyo ugeze muri iki cyanya, aho usanga nta parking rusange ihari yagenewe kwakira amakamyo menshi. Ibi bituma amakamyo aparikwa mu mihanda isanzwe ikoreshwa muri iki cyanya kandi itaragenwe nka parking ibishobora no guteza izindi mbogamizi.
Ubuyobozi bwa Kigali Industrial Park buvuga ko hari umushinga wo kubaka parking nini n’ibindi bikorwaremezo byafasha gukemura iki kibazo, ariko ko imyaka igera kuri itatu ishize hategerejwe uruhushya rwo gutangira ibikorwa.
Gasana Jeanne Isabelle uyobora Kigali Industrial Park, avuga ko umushinga wari warateguwe ku buryo parking yazajya yakira amakamyo agera kuri 400, hakiyongeraho ibindi bikorwaremezo byafasha abashoferi ndetse n’abakozi bakorera muri iki cyanya.
Jeanne aganira na RBA yagize ati: “Iyo parking yari kwakira amakamyo 400. Twari twateganyije gukora amacumbi byibura y’abashoferi nka 60, hakajyamo restaurant, clinic”
Gasana avuga ko ibyo bikorwa byari gutuma abashoferi babona ahantu heza ho kuruhukira no kubona serivisi z’ibanze, cyane ko iki cyanya gikorera abantu benshi buri munsi.
Ati: “Muri iki cyanya cy’inganda ku munsi haba hari abantu barenga ibihumbi 25. Hari igihe umuntu ashobora gukora impanuka mu ruganda, bibaho, twateganyije gukora clinic, restaurant n’ubwiherero rusange.”
Ubuyobozi bwa Kigali Industrial Park buvuga ko ubutaka bwo gukoreraho uyu mushinga buhari, inyigo yarakozwe ndetse n’amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa akaba ahari. Ikibura, nk’uko Gasana abivuga, ari uruhushya rwo gutangira ibikorwa.
Ati: “Ubutaka burahari, inyigo yarakozwe, n’amafaranga arahari, nta kibazo cy’amafaranga gihari. Ni icyo kibazo cy’uruhushya gusa gisigaye.”
Kubura parking rusange y’amakamyo muri iki cyanya ni ikibazo ubuyobozi bwacyo buvuga ko gikomeye, kuko amakamyo akomeza guhagarara ku mihanda itagenewe kuba parking.
Gasana asaba inzego bireba kwihutisha iki kibazo kugira ngo umushinga wari uteganyijwe ushobore gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ni ukuri ikibazo cya parking ni ikibazo gikomeye cyane, ku buryo natwe turifuza ko twabona ubuvugizi, Guverinoma ikadufasha icyo gikorwa kigakorwa.”
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Antoine Marie Kajangwe, yemera ko ikibazo cyo kubura parking y’amakamyo muri Kigali Industrial Park gihangayikishije, ariko avuga ko inzego za Leta ziri gukorana mu gushaka igisubizo kirambye.
Minisitiri Kajangwe avuga bitarenze Nyakanga 2027 ubwo butaka buzaba bwahawe abashoramari bazabukoreraho ibikorwa biteganyijwe.








