sangiza abandi

“Hehe Nicyuma”:-Abitabiriye siporo rusange bashishikarijwe kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Kuri iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange izwi nka CarFreeDay, hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo.

Muri iyo siporo rusange kandi hanakozwe urugendo rugaragaza intego yo kurwanya Kanseri no gutanga icyizere ku barwayi binyuze mu gukusanya inkunga yo kugura imashini ya SPECT Scanner.

Iyi mashini izafasha mu gusuzuma no gukurikirana indwara ya Kanseri bityo abayirwaye babone ubufasha n’ubuvuzi bikwiye.

Kubera ko ubuzima bwiza bujyana n’ibinyobwa abantu bafata, abitabiriye siporo bashishikarijwe kwamagana inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge mu ntego igira iti” Hehe Nicyuma”.

Inzoga z’ama Likeri n’izindi zengwa zitemewe nyuma yo kugaragara ko zica bamwe mu baturage abandi zikabatera uburwayi, Leta yafashe ingamba zo kuzihagarika inganda zazo zirafungwa ndetse na bamwe muri ba nyirazo batabwa muri yombi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]