sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’inyubako y’ Inkundamahoro

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako y’Inkundamahoro, usaba abayikoreramo gukemura ibibazo by’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije nk’uko byagaragajwe n’ubugenzuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 7 Kanama 2026, umujyi wa Kigali watangaje ko inyubako y’Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo, nyuma yo kugaragara ko hari ibisabwa by’ingenzi bigomba kubahirizwa mu nyubako z’ubucuruzi bitubahirijwe.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hagenzuwe ibijyanye n’umutekano, isuku n’imicungire y’imyanda, hakagaragara ibibazo bitarakosorwa n’ubuyobozi bw’inyubako nubwo bwari bwarabimenyeshejwe inshuro nyinshi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko ubuyobozi bwari bumaze igihe bukurikirana iki kibazo, ariko ko ibyo bwari bwasabye abakoresha iyi nyubako gukosora bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Guhera mu kwezi kwa Gatanu tumaze kubasura inshuro zirenga eshatu, kandi twasubirayo tugasanga ibyo twabasabye nta kintu na kimwe bigeze bakosoraho.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye ari uburyo amazi yanduye aturuka mu bwiherero yajyanwaga muri za ruhurura, bikarangira ashyizwe mu gishanga cya Nyabugogo.

Ati: “Iby’ingenzi bikomeye cyane bikaba ari uko bafata umwanda wo mu bwiherero, byagera nijoro bakawuvidurira muri za ruhurura zigana mu gishanga Nyabugogo kandi ibyo bintu ni kirazira.”

Ntirenganya kandi yavuze ko ikibazo cy’imicungire y’imyanda gikomeye, kuko ahakusanyirizwa imyanda muri iyo nyubako hari umwanda mwinshi kandi imyanda ikaba idatwarwa ku gihe.

Yagaragaje ko ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu gihe hatabayeho ingamba zihuse zo gukemura ikibazo.

Uwamahoro Protogene, Umuyobozi wungirije wa komite ishinzwe imicungire y’isoko ry’Inkundamahoro, yabwiye RBA ko ibyo basabwe n’umujyi wa Kigali bazabikemura mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ibi byatumye abacuruzi bakorera muri iri soko bahabwa umwanya wo gukuramo ibicuruzwa byabo, by’umwihariko ibyangirika, mu gihe inyubako ikomeje kuba ifunze.

Bamwe mu bacuruzi bafunze imiryango y’ubucuruzi yabo basabye ubuyobozi bw’isoko kwihutisha ibikorwa byo gukosora ibibazo byagaragajwe, kugira ngo bongere gufungura imiryango kandi birinde ko igihombo cyabo gikomeza kwiyongera.

Abahakoreraga ubucuruzi barataka igihombo

Ku ruhande rw’abacuruzi, bamwe bavuga ko ifungwa ry’inyubako ryabateje igihombo, cyane cyane abafite ibicuruzwa byangirika.

Bavuga ko bimwe mu bicuruzwa bari bafite byangiritse kubera kubura abakiriya no kuba batari bafite uburyo bwo gukomeza ubucuruzi nk’uko bisanzwe.

Hari n’abibaza uwazabazwa iki gihombo, bitewe n’uko amafaranga bishyura buri kwezi ku bukode aba akubiyemo serivisi zijyanye n’isuku n’umutekano.

Abacuruzi n’abakoresha iyi nyubako bategereje ko ibikorwa byo gukemura ibyo bibazo birangira vuba, kugira ngo bongere gukora ubucuruzi bwabo kandi hagabanywe igihombo kimaze kubageraho, aho gukomeza kwiyongera.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]