Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), atangaje ko ikomeje kwimura abaturage batuye ahashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga, kandi ko yiteguye guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Ni nyuma y’uko Ikigo gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda gitangaje ko mu gihe cy’umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi, yatera ibiza abantu baramutse batiteguye uko bikwiye, nk’uko Umuyobozi w’iki kigo Gahigi Aimable abisobanura.
Ati” Nitujya gutangira igihe cy’imvura, hitezwe ko igipimo cy’imvura kizaba kiri hejuru cy’ibyo dusanganywe mu muhindo.”
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen Albert Murasira yavuze ko hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kwimura abatuye mu manegeka bikomeje kandi ko hari ubushobozi bwo guhangana n’ibiza bishobora gutungura.
Yavuze ko Banki y’Isi ifite uburyo bwo guha amafaranga ibihugu byahuze n’ibiza biri ku rwego rwo hejuru ku buryo ubu u Rwanda na rwo rwemerewe hafi miliyari 200 rwakwifashisha mu gihe byaba bitagenze neza ibiza bigateza ibibazo.
Ati “ Birabumatse bibaye nubwo tutabyifuza, ayo mafaranga twayabona, tukayakoresha nk’uko twatabaye abaturage bahuye n’ibiza muri 2023. Ubu bose tugiye kurangiza kubukakira ariko iyo icyo gihe tugira nk’ubwo bushobozi byari kuba byararangiye.”
Hakomeje gushyuirwa imbaraga mu kwita ku hantu hakunze kibwasirwa n’ibiza mu rwego rwo kurushaho kwitegura. Kugeza ubu imirimo yo gusana ahakunze kuba inkangu mu muhanda Kigali-Gakenke-Musanze irakomeje, aho abakoresha uyu muhanda n’abawukora bavugako utazongera kugira ibibazo
Ngirimana Alphonse yagize: “Twagerageje gukora imiyoboro izafata amazi kugirango atazaba menshi akarenga umuhanda.”
Abatuye mu mujyi wa Kigali mu mirenge irimo Kanyinya na Kimisagara na bo bavuga ko bakomeje kwitwararika kugirango birinde ibiza bishobora kuzaterwa n’imvura yumuhindo.
Umwe yagize ati “Mu muganda dukora, harimo uburyo bwo kuyobora amzi kugirango igihe cy’ibiza kizasange twiteguye.
Undi ati “Turabyumva ko imvura ishobora kuzaba nyinshi, turi kwitegura dusibura imirwanyasuri.”
MINEMA igaragazako kuva tariki ya 1 Mutarama kugeza tariki 8 Kamena 2026, ibiza byahitanye abantu 140 bikomeretsa 259, byangiza amazu 1200 bisenya 9.
Byangije kandi hegitari 371 z’imyaka na 36 z’amashyamba bihitana inka 78 n’andi matungo 67. Ibiza kandi byangije amashuri 58, ibice by’imihanda 56, imiyoboro y’amashanyarazi 41, Ikigo Nderabuzima kimwe, isoko rimwe ,inganda 3,n’insengero 4.








