sangiza abandi

Kigali: Hakusanyijwe amacupa y’inzoga z’ibyuma miliyoni enye mu minsi 10 

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangira, mu turere dutatu tuwugize hamaze gukusanywa amacupa akabakaba miliyoni enye y’inzoga zizwi nk’ibyuma.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 12 Kanama 2026, watangaje ko watangiye igikorwa cyo kumena ku mugaragaro inzoga zahagaritswe kubera ko zitujuje ubuziranenge.

Wagize uti “ Uyu munsi twatangiye igikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge zakusanyijwe mu turere twose tw’’Umujyi wa Kigali. Kugeza ubu, hamaze gukusanywa amacupa hafi miliyoni enye y’izi nzoga”.

Watangaje ko mbere yo kumena ibi binyobwa bibanza kuvangwa n’amazi kugira ngo hagabanywe ingaruka bishobora kugira ku bidukikije, hanyuma bikangizwa mu buryo bwizewe mu kimoteri rusange giherereye i Nduba, hakurikijwe amabwiriza n’uburyo bwagenwe.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge ku wa 2 Kanama 2026.

Nyuma y’iminsi 10 iki gikorwa gitangiye, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, kimaze gufunga inganda zirenga 150 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora. Hahagaritswe kandi ibyangombwa byo gutumiza amoko y’inzoga 47 mu mahanga.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ikinyabutabire cya ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw’ababinywaga.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu basaga 500 bajyanywe kwa muganga bitewe no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge aho 50 bapfuye, 100 bagahuma burundu mu gihe mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z’izi nzoga.

Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi abantu 80 bazira gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Kigali hakusanyijwe amacupa y’inzoga z’ibyuma miliyoni enye mu minsi 10 

Photos:

[fluentform id="3"]