sangiza abandi

RBC yibukije ko kwita ku mwana urwaye diyabete bimwongerera icyizere

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, kibukije ko abana n’urubyiruko barwaye diyabete bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, kuko kubabwira ko bazabana n’iyi ndwara igihe kirekire bishobora kubagiraho ingaruka mu mitekerereze no gutuma bamwe bacika intege bikavabiramo kwiheba.

Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya diyabete muri RBC, Nshimiyimana Gad, avuga ko aba bana bakeneye kwigishwa uburyo bwo kubana n’indwara yabo, ariko bakanafashwa gukomeza kugira icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati: “Benshi iyo ubabwiye ko barwaye indwara itazakira bazamarana igihe, nk’umwana mutoya, bibagiraho ingaruka cyane ndetse no mu mitekerereze yabo.”

Nshimiyimana yabwiye RBA ko mu kubitaho hibandwa ku kubigisha kwitera inshinge, gukoresha imiti uko bikwiye, imirire, gukurikirana isukari yo mu maraso no kumenya ibimenyetso bibasaba kujya kwa muganga.

Ati: “Bikaba rero ari abantu bisaba kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo tubagarurire ikizere.”

Avuga kandi ko bamwe mu bana bashobora no kuva mu ishuri nyuma yo kumenya ko barwaye, bityo hakaba hakenewe kubafasha kumva ko diyabete atari iherezo ry’ubuzima bwabo.

Uwingeneye Diane, urwaye diyabete, na we asaba abarwayi gukurikiza amabwiriza ya muganga no guhora bakurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ati: “Icyambere ubanza kubahiriza inama za muganga yaguhaye ukagendera ku murongo, ukabasha kumenya ngo diyabete yanjye ihagaze gute ukayikurikirana, ugahora wipima kugira ngo ubashe kugira ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko ubuhamya bw’abantu bamaze igihe barwaye diyabete kandi bakagera ku bikorwa by’iterambere bushobora gufasha abarwayi bashya kugira icyizere.

Ati: “Hagiye haboneka abatanga ubuhamya umuntu akavuga imyaka amaze afite ubu burwayi n’uko yagiye yitwararika, amabwiriza yagiye akurikiza cyangwa gahunda yagiye abikoramo, akakwereka noneho n’ibyo amaze kugeraho. Ibyo byose bikaduha ubuhamya n’icyizere.”

RBC ishimangira ko umuntu urwaye diyabete ashobora kubana na yo, agakomeza gukora no kwiteza imbere igihe yubahiriza inama za muganga kandi agakurikiranira hafi ubuzima bwe.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’abimbubye ryita ku buzima (OMS) yo mu 2025 igaragaza ko ku Isi diyabete yica abantu bagera kuri Miliyoni 1.5 buri mwaka, mu gihe imibare ya RBC igaragaza ko iyi ndwara n’iz’iyishamikiyeho mu Rwanda yica abagera 2,000 buri mwaka mu Rwanda.

OMS ivuga ko imibare y’abarwaye diyabete izikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere, mu gihe leta z’ibihugu zaba zidashyize imbaraga mu kurwanya iyi ndwara.

Imibare ya RBC yo mu 2025 igaragaza ko nibura ahantu hateraniye Abanyarwanda 30 umwe muri bo aba arwaye indwara ya Diabète, ndetse ngo umuntu umwe muri babiri bayirwaye ntaba azi ko ayirwaye.

Diabete ni indwara ushobora kurwara ntubimenye ukayimarana igihe niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]