Sosiyete ya RwandAir yongeye ubushobozi mu ngendo mpuzamahanga nyuma yo kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ikaba imwe mu ndege eshanu zo muri ubu bwoko iyi sosiyete iteganya kongera mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.
Iyi ndege yashyikirijwe RwandAir kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, yongerwa ku zindi Airbus A330-200 iyi sosiyete isanzwe ikoresha mu ngendo zo mu ntera ndende.
RwandAir yavuze ko kwakira iyi ndege atari ukongera umubare w’indege zayo gusa, ahubwo ko bizanafasha kongera ubushobozi bwo gutwara abagenzi no kunoza serivisi zitangwa mu ngendo mpuzamahanga.
Iyi ndege nshya ije mu gihe RwandAir ikomeje gushyira imbaraga mu kwagura ingendo ndende, aho ihuza u Rwanda n’ibice bitandukanye bya Afurika, u Burayi, Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse na Amerika.
Airbus A330-200 ni imwe mu ndege nini RwandAir ikoresha mu ngendo ndende. Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 58.37, mu gihe amababa yayo afite ubugari bwa metero 60.30.
Ishobora guhaguruka ipima toni zigera kuri 242, ndetse ikagira ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na metero kibe 109.10.
Kuba RwandAir ikomeje kongera izi ndege bigamije gushakaa ibisubizo by’ubwiyongere bw’abagenzi bakora ingendo mpuzamahanga, ndetse no gukomeza kwagura imiyoboro y’indege ihuza u Rwanda n’isi.
RwandAir yatangaje ko Airbus A330-200 yakiriye ari iya mbere mu ndege eshanu zo mu bwoko bwa Airbus A330 iteganya kongera mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo.
Izi ndege zitezweho kugira uruhare mu kongera ubushobozi bw’iyi sosiyete mu ngendo ndende no gufasha abagenzi kubona serivisi inoze.
Kugeza ubu, RwandAir ifite Airbus A330-300, Airbus A330-200, Boeing 737-800NG, Boeing 737-800 na Bombardier Q400 Next Gen, zikoresha mu ngendo zo mu karere no ku migabane itandukanye.
RwandAir yavuze ko iyi ndege nshya ari indi ntambwe mu rugendo rwo gukomeza kunoza serivisi no guhuza u Rwanda n’isi binyuze mu kongera ubushobozi bw’ubwikorezi bwo mu kirere.










