Perezida Kagame yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) agamije guhuza ibihugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ngo bikore isoko rimwe ry’ubucuruzi bigenda ku muvuduko udahagije.
Perezida Kagame yabivuze ku wa 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru.
Ubwo yabazwaga ku masezerano ajyanye n’isoko rusange rya Afurika yavuze ko ikibazo atari ugushyiraho AfCFTA ahubwo ko ari uko ibihugu bigenda buhoro mu kuyashyira mu bikorwa.
Yagize ati “Mfite impungenge, ariko nanone nishimye ko iyi gahunda yigeze ishyirwa mu bikorwa. Ikiba kibabaje ni ukuntu tudashobora gutera imbere vuba nkuko bikwiye”.
Yavuze ko Afurika yateye intambwe y’ingenzi mu gushyiraho urwego rw’uko ibihugu byakorana ubucuruzi butagira umupaka hagati yabyo.
Amasezerano ya AfCFTA yemejwe ku mugaragaro kandi ashyirwaho umukono n’ibihugu 44 mu nama ya 10 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Werurwe 2018.
Kagame ati “Byari intangiriro nziza y’akazi katoroshe twagombaga gukora. Ariko kubikora bizana byinshi birenze kugira igitekerezo cyayo, kandi aho ni ho byagenze nabi nk’Umugabane. Ntabwo turi kugenda mu muvuduko ukwiriye”.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gusuzuma impamvu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ritajyanye n’intego zatumye hashyirwaho AfCFTA.
Ati “ Tugomba gusubiza amaso inyuma tukibaza impamvu twarishyizeho. Niba dusobanukiwe neza ibyiza byaryo, ni gute dushobora gucogora mu gihe dukora ibyo tugomba gukora?”.
Yavuze ko ibihugu bikwiye kumenya impamvu zimwe zituma hari abanyamuryango badatanga umusanzu wabo uko bikwiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kandi bagakorana kugira ngo bakemure ibibazo bihari bituma ibintu bidakorwa neza.
Yagize ati ”Bisaba ko tumenya impamvu zituma abantu bamwe na bamwe badatanga umusanzu wabo wose kandi ntibakore nk’uko bakwiye gukora. Ibyo bishobora gutera impungege”.
Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho ateganya ko mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2034, imisoro izaba yaravuyeho ku kigero cya 90% ku bicuruzwa byose bikorerwa mu bihugu bya Afurika kandi bicururizwa hagati yabyo.
Ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo amategeko y’ibihugu, ibibazo by’ibikorwaremezo, n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abanyafurika bashobora kuba baracitse intege, ariko ntidushobora guhora twitotomba gusa. Tugomba guhura tugakora ibyo tugomba gukora, kuko bitagoye nk’uko byoroshye kubivuga gusa”.
Amasezerano ya AfCFTA yari agamije kuziba icyuho kiri mu bucuruzi hagati y’Abanyafurika kuko mbere y’uko asinywa gucuruzanya hagati y’Abanyafurika byari hasi cyane.
Imibare igaragaza ko kuva mu 2015 kugeza mu 2017, ibihugu bya Afurika byacuruzanyaga ku kigero cya 16,6%, mu gihe hagati yabyo n’u Burayi imibare yari kuri 60%, naho hagati yabyo na Aziya biri kuri 50%.








