Rwamucyo Prince

Rwamucyo Prince

RWAMUCYO Imani Prince ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru. Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza amakuru afite akamaro ku baturage

Mu ihuriro rya Africa Mindset Reset Forum Thabo Mbeki yashimiye perezida Paul Kagame. Avugako perezida Paul Kagame yagize uruhari rukomeye mu guteza imbere ishuri rya Africa school Governance.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa bya amasezerano y'isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area) agamije guhuza ibihugu bya African Union ngo bikore isoko rimwe ry'ubucuruzi agenda gake cyane
U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gukomeza umubano n'ibihugu bigize Umuryango w'Iterambere ry'Afurika y'Amajyepfo (SADC), Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga Olivier Nduhungirehe ashimangira ko ubufatanye bwimbitse bw'akarere ari inzira igana ku mahoro, iterambere rirambye rusange.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwashoye imari mu bikorwa by’ubworozi bw'amatungo magufi , ruvuga ko byababereye akazi gahoraho bibarinda ubushomeri. Bavuga ko ibi byabafashije kwiteza imbere banatanga akazi no k’urundi rubyiruko.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ku bijyanye no gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri mu rwego rwo gukaza imyifatire myiza mu mashuri avuga ko ibuhano bibabaza umubiri bitazongera gukoreshwa mu guhana abana ahubwo hari ukundi umunyeshuri wakosheje akwiye gukeburwa hadakoreshejwe inkoni.
Muri buri karere mu mugi wa Kigali hagaragara ibibazo by’imyubakire aho inzu 1 muri 3 zahagaritswe kubakwa, mu karere ka Nyarugenge hubatswe inzu igeretse gatatu nyamara kubera kubakwa mu buryo butari kinyamwuga iyo nzu yatangiye gusenyuka itaruzura.
Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tuyishimire Chantal, riri mu ruzinduko rw’akazi muri Brazil rugamije kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Mu gihe mu Karere ka Gicumbi hamaze kumenwa inzoga zitujuje ubuzirange zifite agaciro k'arenga miliyoni 60 Frw, abatuye muri aka Karere basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri izo nzoga, kugira ngo zose zikurwe mu baturage mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
URwanda, kimwe mu bihugu bifite ubukungu butera imbere vuba muri Afurika, bwazamutseho ku kigero cya 8.9% muri 2024. Hashingiwe kuri uru rwego, guverinoma yatangije gahunda ya “3x Rwanda”, igamije kongera ubukungu buvuye kuri miliyari 14 z’amadolari ya Amerika mu 2024 bukagera hejuru ya miliyari 40 mbere ya 2035.
Geneva, 14 Kanama 2026 .Inama ya gatandatu y’Itsinda rihuza ku mutekano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yabereye ku Biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Geneva, mu Busuwisi, ku itariki ya 12–13 Kanama 2026.