sangiza abandi

U Rwanda na Congo byasubiye mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington

sangiza abandi

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i Genève mu Busuwisi mu rwego rwo kurebera hamwe aho gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington igeze ndetse impande zombi zishyiraho imirongo mishya.

Ibi byabereye mu nama ya gatandatu yahuje abagize Itsinda ry’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, JSCM yabaye kuri uyu wa 12–13 Kanama 2026.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye RDC, u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza wa Afurika yunze ubumwe, ndetse na Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, AU.

Mu byemezo byafashwe, RDC n’u Rwanda bemeranyije gushyiraho imishinga ibiri mishya igamije gukomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ku mutekano.

Abayitabiriye basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma iyo mishinga no gutanga igitekerezo mu nama izakurikiraho.

Impande zombi kandi zemeranyije kuzakorera hamwe mu nama y’igenamigambi ya gatatu mu iteganyijwe kuba mu Ukwakira 2026, izarangira hatorwa itegeko ry’imikorere rishya rizayobora ibikorwa impande zombi zihuriyeho.

Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe nayo yatanze raporo ku byavuye mu nama y’inzego nkuru za AU yabereye i Gaborone muri Botswana, yabaye kuva tariki ya 24–25 Nyakanga 2026.

Muri iyi nama kandi RDC yanamuritse gahunda yayo yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubasezerera no kubasubiza mu buzima busanzwe nk’uko biri mu masezerano, inasubiza ibibazo by’abagize JSCM.

Iyi gahunda ya RDC ishingiye ku masezerano yagiranye na FDLR yatangajwe mu mpera za Nyakanga 2026.

Aya masezerano u Rwanda rwayateye utwatsi ruvuga ko FDLR ntaho ihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington ko ahubwo igomba gusenywa.

Abasesengura politiki yo mu karere bavuga ko iyi nama ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu kubaka amahoro arambye. Hari icyizere ko igenzura rikomeye n’igenamigambi rihuriweho bizafasha mu kugabanya amakimbirane no kongera kwizerana hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Congo byongeye gusuzuma aho gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington igeze

Photos:

[fluentform id="3"]