sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yashimiye RSSB Tigers umuhate yakinanye muri FIBA Intercontinental Cup

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe ya RSSB Tigers kuba yarakinanye umuhate n’ubwitange muri FIBA Intercontinental Cup 2026 yabereye i Beijing mu Bushinwa.

Mu butumwa yanditse ku rubugwa rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yagize ati,”Turashimira cyane RSSB Tigers yanditse amateka ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu mikino  FIBA Intercontinental Cup ndetse bakegukana n’umwanya wa 4. Mwarakoze gukinana umuhate n’ubwitange  muhagarariye u Rwanda ndetse na Afurika!”

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026 nibwo irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup, yashyizweho akadomo.

Iri rushanwa byarangiye ryegakanwe n’ikipe ya NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahurijwe abakinnyi bakina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri icyo gihugu, NBA G League.

Ku mukino wa nyuma, NBA G League United yatsinze Rytas Vilnus yo muri Lithuania yari ihagarariye u Burayi amanota 101-87.

RSSB Tigers yari ihagarariye Afurika nk’ikipe yatwaye BAL 2026 yatsindiwe na Club Atletico Boca Juniors yo muri Argentine yari ihagarariye Amerika y’Amajyepfo amanota 93-62 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu bituma isoreza ku mwanya wa kane mu makipe 6 yari yitabiriye iri rushanwa.

Iki gikombe cyaherukaga gutwarwa n’ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1974 ubwo cyatwarwaga na Maryland Terrapins, naho ikipe yo muri Afurika ikihariye agahigo ko kuba ariyo yasoreje hafi ni Al Ahli Tripoli yabaye iya gatatu umwaka ushize wa 2025.

Nyuma yo gusoza iri rushanwa, RSSB Tigers yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake mbere yo gutangira urugendo rugaruka i Kigali.

Biteganyijwe ko RSSB Tigers izagera mu Rwanda mu kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026, saa tatu za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yakiriye RSSB Tigers nyuma y’uko isoje irushanwa rya FIBA Intercontinental Cup

Photos:

[fluentform id="3"]