Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwongeye gushimangira gukomeza umubano n’ibihugu bigize Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC), avuga ko ubufatanye bwimbitse bw’akarere ari inzira igana ku mahoro n’iterambere rirambye muri rusange.
Nduhungirehe yabivuze ku wa 23 Kanama 2026, mu birori byabereye i Kigali byo kwizihiza umunsi mukuru wa SADC, aho yifatanyije n’abayobozi b’ibihugu bigize SADC baherereye mu Rwanda.
Uyu mwaka, Umunsi wa SADC wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwihangira imirimo mu buryo buhamye kandi burambye binyuze mu guteza imbere ibikorwaremezo, guhinduranya ubuhinzi n’amabuye y’agaciro mu rwego rwo gushaka Isi irangwa n’ubutabera”.
Insanganyamatsiko yibanda cyane ku iterambere ry’ibikorwaremezo no guhindura ubuhinzi n’amabuye y’agaciro nk’ibintu by’ingenzi mu guteza imbere inganda n’ubukungu muri Afurika y’Amajyepfo.
Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kugirana umubano mwiza n’ibihugu bigize SADC, yongera gushimangira impande zombi ziyemeje kwagura ubufatanye mu nzego zose hagamijwe inyungu rusange”.
Yavuze ko U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukorana n’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo gushakisha amahoro, iterambere rirambye n’iterambere rusange. Ibihugu by’Afurika bishaka ko ubufatanye bw’uturere burushaho gukomera no kongerera agaciro umutungo kamere wabyo”.
Nubwo u Rwanda atari umunyamuryango wa SADC, rufitanye umubano wa dipolomasi, ubukungu na politiki n’ibihugu byinshi bigize uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16.
SADC ihuje Angola, Botswana, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Zambiya na Zimbabwe.
Wabaye kandi umwanya mwiza hagati y’abadipolomate ba SADC n’ab’u Rwanda wo gushimangira akamaro k’ibiganiro n’ubufatanye mu gihe umugabane uhanganye n’ibibazo by’umutekano udahagije , n’icyuho mu ibikorwaremezo bikenewe kwihutishwa.
Umunsi wa SADC wizihizwa buri mwaka muri Kanama, ugaragaza iterambere ry’ubufatanye bw’akarere bwatangijwe n’ishyirwaho ry’inama y’ihuriro ry’iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo mu 1980 nyuma biza guhinduka SADC mu 1992.
Umubano w’u Rwanda na SADC ushingiye ku bufatanye aho rwemereye inzira Ingabo za SADC zari ziri mu Burasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Goma kugira ngo zibone uko zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho gahunda zari zaremeranyijwe na M23 yo kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma igoranye.
Rwanahaye inzira ingabo za SADC zakomerekeye ku rugamba zihanganye na M23 hamwe n’imirambo y’abasirikare bari muri ubu butumwa.










