sangiza abandi

Urugendo ruzageza u Rwanda ku kwinjiza miliyari 2.1$ avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

sangiza abandi

Mu turere 30 tugize u Rwanda 80% byatwo turimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye arimo Coltan, Gasegereti, Wolfram, Biliri, zahabu n’ayandi yo mu ngeri zinyuranye ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ahagije.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zo u Rwanda rukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo hongerwe uruhare rwarwo mu kongera umusaruro n’iterambere ry’igihugu kandi bukorwe mu buryo bugezweho aho kuri ubu hari kongerwa ishoramari rishyirwamo.

Kuri ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjiriza u Rwanda 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe muri gahunda ya kabiri y’iguhugu yo kwihutisha iteramambere NST2 u Rwanda rwihaye intego ko mu 2029 uru rwego ruzaba rwinjiza 10%.

Kimwe muri biri gushyirwamo imbaraga ni ukongera imashini zigezweho zikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya mu rwego rwo kongera ubuziranenge bwayo bukagera kuri 99.9%.

Kugeza ubu mu Rwanda gukoresha imashini n’ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi biri kuri 40% mu gihe rwihaye intego ko yo kugera kuri 80% bitarenze mu 2029.

Nanone kandi umubare w’abakora muri uru rwego barabyize ugenda uzamuka aho kuri ubu abakabakaba 2000 bakoramo babyize mu mashuri makuru cyangwa kaminuza harimo n’abo igihugu cyohereje kujya kubyiga mu mahanga nko mu Bwongereza mu gihe ababyigiye mu mirimo barenga 5000 ndetse.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rugaragaza ko 96% by’ibirombe bifite abakozi bafite ubumenyi mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kuzamuka mu kugira urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukomeye aho kuri ubu 22% bya coltan na 31% bya Wolfram ikoreshwa ku Isi hose ituruka mu Rwanda.

Ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku wa kane ku Isi mu kugira Wolfram nyinshi.

Wolfram cyangwa Tungsten ni ubwioko bw’ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu.

Ikigo cya Trinity Metals gicukura Wolfram cyatangiye gahunda yo gupima ibisigazwa by’amabuye yacukuwe mu myaka yashize mu kirombe cya Nyakabingo, kugira ngo hamenyekane ingano ya Wolfram yasigayemo ishobora kongera gutunganywa ikongera umubare w’aya mabuye akenewe ku Isi.

Trinity Metals icunga ibirombe bya Nyakabingo, Rutongo na Musha iherutse gutangaza ko igiye gushora miliyoni 100$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikube hafi kabiri umusaruro ibona.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Uwase Alice, yatangaje ko u Rwanda rukomeje kureshya abashoramari bafite inganda zitunganya amabuye y’agaciro kugira ngo biteze imbere urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda.

Yagize ati “ Ikintu ibigo byinshi birebaho ni ukuboneka kw’amabuye y’agaciro. Bakora ubushakashatsi butandukanye bakanareba raporo zakozwe kuri ayo mabuye y’agaciro zigaragaza ireme ryayo ndetse bakanareba ihame ryo kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ku bucukuzi bityo natwe tugomba kureba uruhererekane rw’ubucukuzi bw’mabuye y’agaciro ntacyo dusize inyuma.”

Akarere ka Gisagara ni ko konyine katari katangwamo urushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na ho utundi twose two mu gihugu turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro byahawe impushya.

Mu 2029 urwego rw’ubucukuzi rw’amabuye y’agaciro ruzaba rwinjiriza igihugu 10% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda bihwanye na miliyari 2.1$ bivuye kuri miliyari 1.7$ biriho ubu bingana na 3%.  

Bitarenze mu 2029 u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyari 2.1$ avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Photos:

[fluentform id="3"]