Umujyi wa Kigali wibukije abubaka inzu zitandukanye kwibuka gukurikiza amabwiriza agenga imyibakire mu Rwanda kuko kubaka inzu zisondetse bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ndetse bigateza ibihombo bya nyiri mazu.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara by’imyubakire aho kuri ubu mu turere dutatu tugize uyu mujyi inzu 1 muri 3 zahagaritswe gukomeza kubakwa bitewe n’imyibakire idakurikije amabwiriza.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho agaragaza inzu igeretse gatatu ihereye mu Karere ka Nyarugenge yatangiye gusenyuka itaruzura bitewe n’uko yubatswe mu buryo butari ubwa kinyamwuga.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali akagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Karama niho iyo nzu yubatse, banyirayo n’abaturanyi bavuga ko ari igihombo gikomeye kuberako bisubiza inyuma umuturage washoye imari.
Nyiri nzu yabwiye RBA ati” ni ikosa ry’abatekenisiye ryabayeho kubera ko bari bafite ibikoresho.”
Mu Karere ka Kicukiro ho inzu yari irimo kubakwa yahagaritswe kubera ko nta cyangombwa cyo kubakwa yari afite mu gihe uwayubakaga byamushoye mu manza.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yagize ati”Mu bugenzuzi dukora mu mujyi wa Kigali, iyo dusanze inyubako idafite icyangombwa duhagarika ibikorwa byo kubaka tukamusaba gushaka ibyangombwa ariko we igihe twagiye tumushaka ngo ashake ibyangombwa yashatse ibihimbano ibyo byatumye ajya mu manza”
Umuyobozi w’urugaga rw’abanjeniyeri, Mbanza Philbert, yagiriye inama aba enjeniyeri kwimakaza ubunyamwuga mu myubakire no kwirinda gukoresha ibintu biciriritse.
Yagize ati ”Turimo kuganira kuri sisiteme yo kubaka kuburyo umuntu ashobora gukurwa ku mushinga. Turashaka ko injiniyeri wasabye ibyangombwa igihe yaba ahagaritswe gukaba inzu nyirinzu agakomeza umushinga enjeniyeri atazawitirirwa kandi atakiwukoraho”.
Kuva muri Nyakanga mu Mujyi wa Kigali hakozwe igenzura ku inzu 364 muri zo 333 zari zifite ibyangombwa, 30 ntabyo zarizifite naho inzu 1 icyangombwa cyari cyararangiye. Hari izindi basanze zifite ibibazo na nyirazo basabwa kubikosora, izindi zihagarikwa kubakwa kugeza bujuje ibisabwa bitaba ibyo zigasenywa.









