Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko hatangiye ibikorwa byo kureba uko ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu byahindurwa Pariki bikinjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo.
Ni umushinga witezweho ko nurangira iyo pariki ikabaho , bizatuma amafaranga ubukerarugendo bwinjirizaga u Rwanda yiyongera ndetse n’ibyo birwa bikabungwabungwa neza cyane cyane urusobe rw’ibinyabuzama birimo.
Umuyobozi wungirije w’umuryango wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, Dr. Ruhagaze Deo, yavuze ko ibi bikorwa byatangijwe bikubiye mu nyigo iri gukorwa n’inzobere zirenga 30 zaturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Yagize ati “Amakuru turi gushaka, ni ayo kureba ngo ese ibirwa tugiye kwigaho ni ibihe, turabyigaho dushingiye kuki. Uyu munsi dufite abantu barenga 30 b’inzobere harimo n’abamenyereye iki kiyaga cya kivu bari kwigira hamwe iyi nyigo.”
Umukozi wa RDB mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu gasozi ndetse no kwita ku byanya bikomye na za Pariki z’igihugu, Frank Dushimimana, yavuze ko ibizagaragazwa n’iyi nyigo bizaba biri mu nyungu z’abaturage.
Yagize ati “Tumaze igihe kigeze nko mu mezi ane dutangiye gukora iyi nyigo yimbitse izayobora urwo rugendo rwo kureba ko bimwe mu birwa byo mu kiyaga cya kivu byahindurwa koko ibyanya bikomye cyangwa za pariki z’igihugu.”
Yakomeje agira ati “iInyigio izaba iyobowe n’ibibereye umuturage uturiye ikiyaga cya Kivu ariko ahanini ibibereye igihugu muri rusange.”
Niyomugabo Maurice uri mu batembereza ba mukerarugendo batemberera muri iki kiyaga, avuga ko iki gitekerezo ari cyiza kuko abahasura ari benshi kandi barushaho kwiyongera, kuko ubu hasurwa n’abagera ku 1000 mu kwezi.
Ati “Urebye kuko hari ubwiza nyaburanga cyane dusurwa n’abanyamahanga.”
Muri iki kiyaga cya Kivu harimo ibirwa byinshi biri mu turere twose uko ari dutanu tugikoraho turimo Rutsiro, Karongi, Rubavu, Rusizi na Nyamashake, gusa ibyo birwa byose si ko bizagirwa Pariki.
Inzobere mu bidukikije, Dr. Ange Imanishimwe avuga ko hari hageze ko ibirwa byo mu Kivu bihindurwa pariki kugirango bigire uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo no mu kurengera urusobe rw’ibidukikije kurusha uko bimeze ubu.
Ati “Ibirwa by’ikivu ni byinshi kandi bifite akamaro ariko byagiye byangizwa n’abantu kubera ko mu by’ukuri hatari ho imicungire ihamye y’uko bigomba kuba bibungabunzwe. Haramutse habayeho pariki ihuza ibirwa by’ikivu hajya habaho amategeko ahamye ariko bikanaha umurongo abaturage w’uko byabyazwa umusaruro.”
Ikiyaga cya Kivu kirimo ibirwa 113 birimo 42 bibarizwa mu Karere ka Rutsiro, bikaba bibumbatiye amateka yihariye yaba kimwe mu byo ba mukerarugendo bashobora kujya kureba.
Ni ibirwa bimwe bigituyeho abantu, ibindi barahimuwe ariko hari ibyo abaturage bagikomeje gukoreraho ibikorwa byabo birimo n’ibinyuranyije n’amategeko y’igihugu.
Kubigira Pariki byatuma biba hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo bityo bigafasha mu kugera ku ntego igihugu cyihaye, ko muri 2029 ubukerarugendo buzaba bwinjiriza u Rwanda milyari 1$.
RDB ivuga ko ayo mafaranga atazava mu gusura ingagi zo mu birunga gusa, ahubwo azava mu bukerarugendo bwose muri rusange mu Rwanda.
Inyigo yo guhindura ibirwa byo mu Kivu pariki, ishobora kuzarangira mu 2027.









