sangiza abandi

Intumwa z’u Rwanda ziri muri Brazil mu ruzinduko rwo kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari

sangiza abandi

Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tuyishimire Chantal, riri mu ruzinduko rw’akazi muri Brazil rugamije kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Iri tsinda rigizwe n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera, ziri muri uru ruzinduko kuva tariki 17-21 Kanama 2026, mu rwego rwo kwagura ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guhanga udushya

Itsinda ryasuye Ikigo cya Leta muri Bresili gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cyitwa Embrapa, riganira n’ibigo bitandukanye byo muri iki gihugu ku bufatanye mu bushakashatsi no guhanga udushya mu buhinzi, guteza imbere ubucuruzi n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Banabonanye na Perezida w’Ikigo cya Leta muri Brazil gishinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (ApexBrasil) baganira ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bwa Leta ya Santa Catarina ku bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu n’amahirwe y’ishoramari, ndetse inashyigikira imikoranire ya B2B (Business-to-Business) hagati y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’ubwa Santa Catarina.

Ibi biganiro byaherejwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati yaPolitekiniki y’u Rwanda (RP) n’Urugaga rw’Abikorera muri Brazil, FECOMERCIO, ajyanye no guteza imbere ubumenyi no kwakira abashyitsi.

Uru ruzinduko Intumwa z’u Rwanda zagiriye muri iki gihugu rurakomereza no mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi, gukurura ishoramari no kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.

Photos:

[fluentform id="3"]