Kwanga Abatutsi urunuka ni kimwe mu byimakajwe mu miyoborere ya Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo dore ko uko abayobozi bagiye basimburana ari nako bagiye bakorana mu ngata mu guha intebe ingengabitekerezo ishingiye ku moko no kwanga Abatutsi.
Uru rwango rwaje gutizwa umurindi n’umubano wa Habyarimana n’ubutegetsi bwa Congo dore ko na mbere y’uko Ingabo za FPR-Inkotanyi (RPA) zibohora u Rwanda aho ingabo zahoze ari iza Congo (Ex-FAZ) zagiye zifasha izatsinzwe mu Rwanda Ex-FAR mu kurwanya ukwibohora kw’Abanyarwanda.
Umubano wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda imyaka 21 kugeza mu 1994 na Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre (RDC y’ubu) wabaye Perezida kuva mu 1965 kugeza mu 1997 ntabwo wari ushingiye ku bufatanye mu bya politiki hagati y’ibihugu bayoboraga gusa ahubwo wari uw’ubucuti bwihariye hagati y’aba bombi.
Mobutu witwaga mukuru wa Habyarimana, ari mu bamufashije kujya ku butegetsi binyuze muri Coup d’état yabaye mu 1973 ubwo Habyarimana yifashishije igisirikare yari ayoboye yigaranzuraga Grégoire Kayibanda wari waramuzamuye.
Ubucuti bwa Habyarimana na Mobutu bwakomeje gushinga imizi ahanini bushingiye ku gutsikamira no gukandamiza abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahejwe mu gihugu cyabo barangiwe kugaruka mu gihugu cyabo, mu gihe abari mu gihugu nabo batotezwaga amanywa n’ijoro.
Mu 1985 Habyarimana na Mobutu basinyanye amasezerano y’ibanga agamije gutabarana igihe igihugu kimwe gitewe n’ikindi cyangwa undi muntu runaka ndetse bemeza umwanzi wa Habyarimana byanga bikunze azaba umwanzi wa Mobutu, n’uwa Mobutu bikagenda gutyo’.
Uko iminsi yigiraga imbere ni nako Abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo bakomeje guharanira ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo maze mu Ukwakira 1990 Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ubwo rwatangiraga Zaïre ni kimwe mu bihugu byatabaye Habyarimana bwangu, yohereza abasirikare bayo bajya kurwanira mu bice by’Umutara, nubwo batsinzwe buhenu.
Ku wa 12 Ukwakira 1990, Ingabo za Zaïre mu Rwanda zongereweho abasirikare 95 bari baturutse i Goma, bituma abasirikare bose hamwe bagera ku 1400 bari baje gufasha FAR mu kurwanya Inkotanyi nabyo ntibyagira icyo bitanga.
Nyuma yo gutsindwa Mobutu yabakirije yombi, abaha umwanya muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, inkambi zihindurwa ibigo by’imyitozo ya gisirikare ngo bisuganye bagaruke kurangiza Jenoside no gukuraho Leta bitaga ‘iy’Abatutsi’.
Ubwo bufatanye bwarakomeje kugeza n’ubu aho umutwe wa FDLR washinzwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe Ex-FAR zagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikomeje gufatanya n’ubutegetsi bwa RDC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhirika ubutegetsi buriho.
Lt Col (Rtd) Emilien Mpakaniye wahoze muri FDLR yabwiye RBA uko uyu Mutwe w’Iterabwoba watangiye kunywana na Leta ya Congo kuva mu myaka yo hambere kugeza ubu ubwo udashobora kubatandukanya.
Yagize ati “ Ubufatanye bwa leta ya Congo n’Interahamwe cyangwa se FDLR ni ubufatanye bumaze igihe na mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda ingabo zahoze ari iza Congo Ex-FAZ zaje gutera ingabo mu bitugu iza Habyarimama. Ubwo rero tugeze mu nkambi ubwo bufatanye bwarakomeje bakomeza kuduha imbunda n’amasasu ndetse n’abaje gucengera mu Rwanda baje bafite ibyo bikoresho.”
Yavuze ko na nyuma y’uko inkambi zisenyutse bakajya mu mashyamba mu bice by’Uburengerazuba no mu Burasirazuba ubutegetsibwa RDC bwakomeje kubatera inkungu mu buryo butandukanye harimo kubaha imyambaro, imiti n’ibikoresho.
Yakomeje avuga ko bakomeje guhabwa ubufasha burimo n’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byazanwaga n’indege za Antonove zikabishyira mu mashyamba abaturage bakajya ku byikorera ndetse ko byakomeje kugeza no muri iki gihe aho udashobora gutandukanya FDLR na Congo.”
Yagize ati “Bigeze mu 2024 na 2025 byafashe indi ntera mu ntambara RDC ihanganyemo na M23 aho leta ya Congo yatanze ibikoresho kuri FDLR ku buryo butangaje ku buryo nka (CRAP) bari mu mujyi wa Goma bahawe imodoka, imishahara yagiye iza ku buryo yaba umusirikare wa Congo, uwa FDLR n’abawazalendo ubu ni bamwe ku buryo udashobora kubatandukanya kuko barivanze”.
Guhendahenda abarwanyi ba FDLR muri Congo ntabwo byabaye ku butegetsi bwa Tshisekedi gusa kuko byatangijwe na Mobutu aho yakomeye ku bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana ubwo batsindwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi, bagahunga bamaze gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu ubutegetsi bwa RDC bwinjije abarwanyi ba FDLR mu ngabo za FARDC ndetse mu bihe bitandukanye Perezida Tshisekedi yagaragaje inyota n’umuhate byo gutera u Rwanda afatanyije n’abajenosoderi yahaye indiri ndetse hakomeje ubufatanye hagati y’umuryango wa Habyarimana mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.









