sangiza abandi

Rulindo: Leta yamennye litiro ibihumbi 26 z’urwagwa rw’Akarusho ka Nyirangarama

sangiza abandi

Inzego zitandukanye za Leta mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rulindo, zamennye ahabugenewe litiro zirenga ibihumbi 26 z’urwagwa rw’akarusho rwakorwaga n’uruganda rwa Sina Gerard rwo kuri Nyirangarama muri ako Karere. 

Ibi bikorwa byo kumena inzoga zitemewe muri aka Karere cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abaturage ari na yo mpamvu ubugenzuzi buzakomeza hangizwa ibinyobwa byose bitujuje ubuziranenge byatezaga urugomo n’imibereho mibi.

Yagize ati “Aho dutangiriye ibi bikorwa  tubona ko urugomo rwagabanutse ku kigero gikomeye mu Ntara yacu, tukaba tunakomeza kuganira n’abaturage bacu kandi ubona ko ari ibintu bishimiye.” 

Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza kuduha amakuru y’ahandi hose zaba ziri [inzoga] kugirango dukumire, bagakomeza no gukurikiza amabwiriza bahawe, ibyo benga mu ngo zabo bikaba byujuje ubuziranenge, bifite isuku kandi hatongewemo ibindi bintu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ,CIP Ngirabakunzi Ignace yavuze  ko igenzura ryakozwe n’inzego zitandukanye ryagaragaje ko ikinyobwa cy’Akarusho kiri mu bikorwa n’uruganda rwa Sina Gerad ruri Nyirangarama, kitujuje ubuziranenge.

Ati “Inzego zitandukanye zasanze uburyo ibi binyobwa bitunganywamo bushobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu, bituma hafatwa icyemezo cyo kubuhagarika, n’ibirimo bikangizwa kugirango bahawe n’umuburo babashe gukosora.”

Uretse iki kinyobwa cy’Akarudsho, iki gikorwa cyasize hanamenwe izindi litiro 2,871 z’inzoga zitandukanye zitujuje ubuziranenge mu murenge wa Buyoga muri aka Karere ka Rulindo.

Photos:

[fluentform id="3"]