Leonard Craig Randall II ukinira APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza (MVP) wa Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda itsinze Patriots BBC imikino 4-0 ariko ibindi bihembo byiharirwa na Patriots BBC.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026 nibwo hasojwe ku mugaragaro Shampiyona y’u Rwanda ya basketball mu bagabo hakinwa umukino wa kane mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs, wahuje APR BBC na Patriots BBC.
Uyu mukino warangiye APR BBC yitwaye neza itsinda Patriots BBC amanota 114-76 biyiha kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya kane yikurikiranya kuko yari yujuje intsinzi enye (4) mu mikino 7 iba iteganyijwe, bivuze ko yatwaye igikombe Patriots BBC itabashije gutsinda umukino n’umwe ibizwi nka “Sweep” ndetse ni igikombe cya 17 yari yegukanye muri rusange.
Nyuma yo gufasha bikomeye ikipe ye, Leonard Craig Randall II wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa BAL 2026 ubwo yafashaga RSSB Tigers BBC kuyegukana ku nshuro ya mbere, yanahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda 2026 nyuma yo gufasha APR BBC kwitwara neza.

Leonard Craig Randall II wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakiniye APR BBC imikino 14 muri uyu mwaka wa 2026 kuva muri Gashyantare kugeza muri Kanama Shampiyona ishyizweho akadomo.
Leonard Craig Randall II yatsindiye APR BBC amanota 324, akora rebounds 49, atanga imipira 60 yavuyemo amanota, akora ibihomo (Blocks) 12, yambura umupira (Steals) inshuro 22 mu minota 436 n’amasegonda 15 yakinnye.
Leonard Craig Randall II yigaragaraje cyane mu mikino ya kamarampaka aho mu mikino 9 yakinnye yatsinzemo amanota 227, akora rebounds 35, atanga imipira 47 yavuyemo amanota, akora ibihomo bitatu, yambura umupira inshuro 12.
Ushyize ku mpuzandengo ya buri mukino mu mikino ya kamarampaka, Leonard Craig Randall II yatsindaga amanota 25.2 kuri buri mukino, agakora rebounds 3.8, agatanga imipira 5.2 ivamo amanota, agakora ibihomo 0.3 ndetse akambura umupira inshuro 1.3.
Uretse Leonard Craig Randall II wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Shampiyona hanahembwe abandi bakinnyi bitwaye neza n’umutoza mwiza w’umwaka.
Umunya-Nigeria Chingka Kennedy Garba ukinira Patriots BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino isanzwe (Regular season MVP) hatarimo imikino ya kamarampaka ndetse anahembwa nk’umukinnyi mwiza mu kugarira (Defensive player) kurusha abandi muri rusange.

Garba yahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza kurusha abandi abikesha kuba ariwe wahize abandi mu gukora ibihomo byinshi, yakoze 56 akurikirwa na Kamndoh Betoudji Frank wa REG BBC wakoze 31.
Garba ni nawe wakoze rebounds nyinshi, yakoze rebounds 309 akurikirwa na Kamndoh Betoudji Frank wakoze 188.
Hubert Sage Kwizera w’imyaka 22 n’ubwo atabashije gukina umukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka ariko yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego (Most improved player) kurusha abandi muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026.

Hubert Sage Kwizera ukinira Patriots BBC ni umwe mu bafashije iyi kipe mu rugendo rwayo byanamuhesheje guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya basketball.
Damaria Franklin ukinira Patriots BBC yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi (Best scorer) muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026.

Damaria wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinze amanota 508, akurikirwa na Amotoe James Kofi ukinira UGB watsinze amanota 369.
Elliott Lamar Cole ukinira REG BBC yahawe igihembo nk’uwahize abandi mu gutsinda amanota 3 (Best 3Pt shooter).

Cole wo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsinze amanota 3 inshuro 63, akurikirwa na Leonard Craig Randall II wayatsinze inshuro 58.
Umutoza w’umwaka yabaye Niyomugabo Munyandamutsa Sunny utoza Patriots BBC nyuma yo gufasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka ntawabitekerezaga kuko ari ikipe yiganjemo abakiri bato ndetse bitewe n’uko andi makipe yari yibutse yatangiye Shampiyona ntamuntu uyiha amahirwe.

Undi wahembwe ni umusifuzi mwiza w’umwaka, iki gihembo cyegukanwe na Ishimwe Kevin.

Nyuma y’uko APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona bivuze ko ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Basketball Africal League (BAL), y’umwaka utaha wa 2027.
APR BBC nk’ikipe yabaye iya mbere yahawe igikombe n’imidari ya zahabu biherekejwe na sheki ya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000 FRW).
Patriots BBC yabaye iya kabiri yahembwe imidari ya feza iherekejwe na sheki ya miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (7,500,000 FRW) naho REG BBC yabaye iya gatatu yahembwe imidari y’umuringa iherekejwe na sheki ya miliyoni 3 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000 FRW).












