sangiza abandi

Live: Nahom Araya yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda (AMAFOTO)

sangiza abandi

Kuri uyu wa gatandatu, hakinwe agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2025

Kari kuva mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali/Canal Olympia.

Gafite intera y’ibilometero 131,5.

Katangiye saa 11:00, kari burangire saa 14:33

Kakinwe n’abakinnyi 64.

14:15: Umunya-Eritrea, Nahom Araya ukinira ikipe ya Eritrea yegukanye agace ka gatandatu Ka Tour du Rwanda 2025

14:13: Araya yamaze guca kuri Mugisha

14:11: Mugisha ari imbere yasize abandi amasegonda 18

14:07: Abari imbere basize igikundi amasegonda 55

14:04: Mu bilometero bitanu bya nyuma, Uwiduhaye yasigaye

Mugisha na Niyonkuru bagarutse imbere

14:00: Abakinnyi bari imbere bageza mu Kagarama, muri Kicukiro

13:49: Munyaneza, Mugalu na Nsengiyumva Shemu basigaye inyuma ni mugihe igikundi cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 15

13:47: Ku kilometero cya 114, Ikipe ya Picnic yasimbuye TotalEnergies imbere

13:43: Abakinnyi ba mbere binjiye i Gahanga mu mujyi wa Kigali

13:30: Aba bakinnyi barusha intera y’iminota itatu igikundi

13:26: Abakinnyi bari imbere Ryno Schutte, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Nsengiyumva Shemu bari kumanuka mu Karumuna

13:23: Sprint ya kabiri yegukanwe na Ryno Schutte (South Africa), akurikiwe na Munyaneza Didier

13:21: Ku kilometero cya 95, Abakinnyi binjiye i Nyamata mu mujyi basize igikundi iminota itatu n’amasegonda 20

13:15: Ku kilometero cya 87, abakinnyi bari imbere barimo Abanyarwanda batanu bageze i Mayange,

12:55: Ku kilometero cya 75, abakinnyi bari imbere binjiye i Gako berekeza i Nyamata

12:58: Abakinnyi bayoboye imbere harimo Abanyarwanda batandatu

12:56: Abakinnyi bari imbere bararusha igikundi intera y’iminota 3’40

12:50: Ku kilometero cya 75, abakinnyi bayoboye isiganwa ni Mugisha, Uwiduhaye na Munyaneza (Team Rwanda) Nsengiyumva na Mugalu (Java Inovotec) na Niyonkuru (Team Amani), Schutte (South Africa)

Ubwo abakinnyi biteguraga guhaguruka mu Karere ka Nyanza berekeza I Kigali kuri Canal Olympia aho isiganwa riri burangirire, ni agace gafite intera y’ibilometero 131.5

12:12: Munyaneza Didier akurikiwe na Mike Uwiduhaye bose bakinira Team Rwanda na Ryno Schutte ukinira Afurika y’Epfo

12:06: Munyaneza Didier yegukanye amanoya ya Sprint ya mbere yatangiwe i Ruhuha ku kilometero cya 42

12:06: Abanyarwanda batatu bahataniye ‘Sprint’, barusha igikundi cy’inyuma iminota ine

11:59: Abakinnyi basigaranye ibilometero 100 ngo bagere aho bari busoreze

11:58: Abakinnyi bari imbere bageze ku Ruhuha basize igikundi iminota itanu

11:50: Abakinnyi barindwi nibo bari imbere basize igikundi iminota ine

11:40: Nsengiyumva Shemu yegukanye amanota ya mbere y’umusozi yatangiwe i Rukingiro ku kilometero cya 21

11:35: Abakinnyi bari imbere ni Abanyarwanda batatu, Umunya-Afurika y’Epfo umwe n’Umugande umwe

11:30: Abakinnyi bari imbere ni Nsengiyumva Shemu (Java Inovotec), Uwiduhaye Mike na Munyaneza Didier (Team Rwanda)

11:00: Abakinnyi barahagurutse, bari bubanze kugenda intera y’ibilometero bitatu bitabarwa

10:50: Amanota ya ‘Sprint aratangirwa ahantu habiri, i Ruhuha ku kilometero cya 42 na Nyamata ku kilometero cya 98

10:40: Amanota y’imisozi aratangirwa ahantu hatatu, i Rukingiro ku kilometero cya 21, i Gihanda ku kilometero cya 32,6, na Canal Olympia ku kilometero cya 131,5

10:35: Nzafashwanayo Jean Claude ari mu bavuye mu irushanwa ku munsi wo ku wa gatanu

10:30: Abakinnyi 64 bari gukina Tour du Rwanda bari buhagurukire i Nyanza ku Bigega

Custom comment form

Amakuru Aheruka