Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko imirimo yo kuvugurura Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kongera gusubukurwa nyuma y’uko habonetse ingengo y’imari ikenewe.
Sebutege yavuze ko imirimo yo kuvugurura Sitade Huye yadindiye kuko ibyateganyagwa gukorwa byiyongereye ari nayo mpamvu ingengo y’imari yo kuyivugurura nayo yiyongereye.
Sebutege yavuze ko umushinga utangira wo kuvugurura iyi Sitade wari uwo guhindura ubwatsi bukorano (tapis) buyirimo, ariko nyuma biza kugaragara ko mu gihe n’imiterere y’ikibuga itahindurwa n’ubundi ikibazo yari ifite cyari kuzahoraho.
Yasobanuye ko ibi byatwaye umwanya wo kuvugurura umushinga ndetse n’ingengo y’imari yari yateganyijwe ihita ihinduka kuko n’ibyo gukora byari byiyongereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye RBA ko hari amakuru yo kwishimira agira ati,”Ejo tuganira n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) ni uko ingengo y’imari yari itegerejwe kugira ngo imirimo isozwe yabonetse, twizeye rero ko abashyira mu bikorwa umushinga bari busubukure hanyuma imirimo ikihutishwa.”
Sebutege yakomeje avuga ko bigoye ko imikino ya Shampiyona y’u Rwanda izatangira muri Nzeri uyu mwaka yazabera kuri Sitade Huye ariko avuga ko iyi Sitade ishobora kuzaboneka mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Iyi Sitade yari isanzwe yakirirwaho imikino n’amakipe akina Shampiyona y’u Rwanda ariyo Mukura VS&L yo mu Karere ka Huye n’Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe, zombi zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Kugeza ubu izi kipe zikaba zakirira ku kibuga cya Sitade Kamena ndetse ni naho zizakomeza kwakirira imikino yazo mu gihe cyose Sitade Huye itaraboneka.
Umushinga wo kuvugurura Sitade ya Huye watangiye mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2022/2023, byari biteganyijwe ko uzarangira muri uyu mwaka wa 2026.
Imirimo yo kuvugura iyi Sitade yatangiye muri Nyakanga 2025 aho imirimo yariri gukorwa ari iyo gusimbuza ikibuga no gusana imiyoboro itwara amazi kuko iyi sitade yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura.
Imirimo yo kuvugurura yagiye gutangira n’ubundi yaratinzeho amezi ane ku gihe cyari cyarateganyijwe kubera imbogamizi zagaragaye zishingiye ku mikoro.
Kuva icyo gihe imirimo yagiye inyuzamo igahagarara bigatuma igihe cyari cyaragenwe ko Sitade izaba yabonekeye cyigizwa inyuma nk’uko n’ubu cyongeye kwigizwa inyuma kuko ubundi gahunda yari ihari ari uko yakabaye yarabonetse tariki 15 Kanama 2026 ariko iyi tariki yamaze kurenga.










