Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026, Perezida Paul Kagame, yakiriye abayobozi babiri barimo Sahr Kpundeh usoje inshingano zo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda na Julie Crowley wari Ambasaderi wa Canada mu Rwanda bagirana ibiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Sahr Kpundeh, wari Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, ndetse n’uburyo bwakomeza kugira uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere.
Sahr Kpundeh yari ari muri izi nshingano kuva muri Nzeri 2023 aho yari yazigiyemo asimbuye Rolande Pryce.
Kpundeh ni Umunyamerika ukomoka muri Sierra Leone, watangiye gukorana na Banki y’Isi mu 2002. Yakoze imirimo itandukanye muri iyo banki irimo kuyihagararira mu bihugu nka Sudani y’Epfo na Zambia yari yaje mu Rwanda avuye.
Banki y’Isi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho yagiye ishyigikira imishinga itandukanye mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, kurandura ubukene, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’abikorera.
Village Urugwiro kandi yatangaje ko Perezida Kagame kandi yakiriye Julie Crowley, wari Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, na we usoje inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Perezida Kagame na Crowley baganiriye ku mubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na Canada, banagaruka ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwakomeza gushimangirwa mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Julie Crowley yari ari muri izi nshingano kuva muri Werurwe 2024.
Umubano w’u Rwanda na Canada ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo dipolomasi, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.
Muri Kanama 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Concordia University of Edmonton (CUE) yo muri iki gihugu agamije guha abanyeshuri b’Abanyarwanda amahirwe yo kwiga, buruse, no guhererekanya ubumenyi n’abarimu.










