sangiza abandi

Hahembwe ikawa 25 zishobora guserukira u Rwanda, hafatwa ingamba zo kongera umusaruro

sangiza abandi


Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi NAEB n’abandi bafatanyabikorwa bahembye ikawa 25 zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ya 2026.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Kanama 2026 aho ikigo cya K-Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri kikurikiranya muri aya marushanwa.

Ni amarushanwa ngarukamwaka yatangiye mu 2024 agamije gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura igiciro cyayo.

Muri aya amarushanwa hakiriwe ikawa 320 zaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu zivuye kuri 316 zari zarahatanye mu 2025 aho 147 ni zo zatsinze icyiciro cya mbere muri zo 50 ni zo zageze ku rwego rw’igihugu hatoranywamo 25 zishobora guhagararira u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.

Baragahorana Oretse uhagarariye abohoreza ikawa mu mahanga, yavuze ko kugira ngo umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga wiyongere hakwiye n’amavugurura ku moko y’imbuto zihingwa agaragaza ko ubwoko rwa Alabica buhingwa ku kigero cya 99% butagitanga umusaruro uhagije kuko imaze gucika intege bityo hakwiye andi moko ayunganira.

Yagize ati “ Hakenewe ubushakashatsi kugira ngo tugendane n’aho Isi igeze haba mu bwinshi no mu bwiza bwa kawa kuko n’abandi ntabwo bicaye kandi tugomba guhanga nabo. Mu Rwanda dufite ubwoko bumwe bwa Alabica duhinga ariko hari abafite uburenga 40 kuzamura rero dukeneye amoko menshi ashobora guhangana n’ayabandi”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yashimiye abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa ariko agaragaza ko umusaruro w’ikawa y’u Rwanda ukiri hasi ndetse ko ukwiye kwiyongeraho byibura 50%.

Yagize ati “ Twifuza kongera ingano ya kawa yoherezwa hanze, mu myaka itanu ishize twongeye umusaruro wa kawa yoherezwa ku masoko yo hanze iva kuri toni ibihimbi 22 ikagera ku bihumbi 28 buri mwaka ariko ko hakenewe byibura kongeraho 50%”.

Dr. Ndabamenye yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe amavugura haba mu kongera ubwiza bwa kawa ku kigero cya 100% ndetse no kongera amoko y’ikawa avuga ko kuri ubu hakozwe atandatu azunganira Alabica isanzwe ihingwa.

Yagize ati “Gahunda y’ubushakashatsi irakomeje turi gukorana na NAEB kugira ngo ayo moko yamaze kuboneka yihutishwe atangire akorerwe ingemwe ziberanye n’ubutaka zizahingwamo hanyuma tuzazisimbuze izishaje zitagitanga umusaruro”.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko mu myaka ibiri aya marushanwa amaze yatanze umusaruro ufatika kuko nk’impuzandengo y’igiciro cy’ikawa y’u Rwanda cyavuye kuri 24,77$ ku kilo kigera kuri 27,2$ ku kilo. Igiciro cyo hejuru ku kilo cyavuye kuri 71,87$ kigera kuri 88,18$ ku kilo.

Mu cyiciro cy’ikawa zatunganyijwe mu buryo bwihariye, ikawa K-Organics yo mu Karere ka Huye, ni yo yaje ku mwanya wa mbere. Mu gihe mu cyiciro cy’ikawa zogeje neza, iyahize izindi ari iy’Uruganda rwa Cyeza rwo mu Karere ka Muhanga.

Izindi kawa zahembwe mu cyicyiro cy’izitunganyirizwa mu nganda zirimo iziva mu Abahuzamugambi ba Kawa-Maraba Cooperative, RWACOF, na CAFERWA n’izindi.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’ikawa zitunganyije mu buryo bw’umwimerere hahembwe iya Ubuntu, Abateraninkunga ba Sholi Cooperative, IMPEXCOR Ltd, Baho Coffee Company Ltd, n’izindi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Minisitiri Ndabamenye yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bihaye intego yo kongeraho hegitari ibihumbi 10.

Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527$.

Muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029 u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 160$, avuye ku musaruro mwinshi kandi mwiza w’ikawa uzaba woherezwa mu mahanga.

Ikawa itunganwa na K-Organics yo mu Karere ka Huye, ni yo yaje ku mwanya wa mbere
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko umusaruro w’ikawa ukwiye kongerwa ku kigero cya 50%

Photos:

[fluentform id="3"]