Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi,aho yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi, afatirwa iwe mu rugo.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Amakuru y’ibanze avuga ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero.
Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo yahise ajyanwa kuri Polisi Sitasiyo ya Nyamabuye, aho afungiye mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza aho urwo rumogi rwaturukaga n’abandi baba bafatanyije na we muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimiye abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gutanga amakuru ku gihe, avuga ko bifasha Polisi gukumira ibyaha bitaraba no gufata ababigiramo uruhare.
Ati: “Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutanga amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”
CIP Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika kuko abazafatwa bazashyikirizwa ubutabera.
Ati: “Polisi ikomeje kwihanangiriza uwo ari we wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije kwica amategeko. Uwo bizagaragaraho wese azafatwa, afungwe kandi ashyikirizwe Ubugenzacyaha kugira ngo amategeko yubahirizwe.”
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Ivuga ko amakuru atanzwe ku gihe afasha mu kubikumira hakiri kare, bityo bikarinda abaturage ingaruka ibiyobyabwenge bishobora guteza ku buzima no ku mutekano.








