sangiza abandi

Perezida Kagame yahawe impano y’inkota ifite amateka akomeye mu Bwami bwa Al Bu Said

sangiza abandi

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame ari kugirira mu Bwami bwa Oman yahawe impano y’inkota n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ubu Bwami, Sultan Haitham bin Tarik ifite amateka akomeye muri iki gihugu.

Iyo nkota Perezida Kagame yayishyikirijwe ku wa 7 Nzeri 2026 mu musangiro wabereye mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah.

Muri uyu muhango abakuru b’ibihugu byombi banahererekanyije impano zigaragaza ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Oman. Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham inkoni gakondo y’u Rwanda irimbishijwe amasaro, na we amuha inkota ya Oman.

Impano Sultan Haitham bin Tarik yahaye Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rwe muri Oman ntabwo yari urwibutso rusanzwe, ahubwo yari inkota gakondo ifite igisobanuro gikomeye mu mateka, umuco n’indangagaciro by’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyi nkota ifite agaciro gakomeye muri Oman

Muri Oman, inkota si igikoresho gikoreshwa ku rugamba gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubwami, ubutwari n’icyubahiro. Ku kirango cy’iki gihugu hagaragaraho inkota ebyiri zisobekeranye n’indi ngufi igoramye izwi nka Khanjar, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye kiranga Abanya-Oman.

Khanjar ni inkota ngufi ikorwa cyane mu ifeza, ikambarwa mu mihango y’ubukwe, iminsi mikuru n’ibirori by’ubwami. Mu 2017, UNESCO yayishyize ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi, kubera uruhare rwayo mu kubungabunga umuco wa Oman.

Ikimenyetso cy’inkota gikomoka ku Bwami bwa Al Bu Said, umuryango umaze gutegeka Oman kuva mu 1744. Bwashinzwe na Imam Ahmad bin Said Al Busaidi, washyizeho urufatiro rw’ingoma Sultan Haitham akomokamo kugeza n’ubu.

Mu mateka y’iki gihugu, inkota yakomeje gukoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubusugire bw’igihugu, ubutabera n’ubuyobozi bufite inshingano zo kurinda abaturage. Ni yo mpamvu guha umushyitsi w’icyubahiro inkota bifatwa nk’ikimenyetso cyo kumuha icyubahiro no kumwereka icyizere n’ubucuti.

Impano ihabwa abayobozi b’icyubahiro

Nubwo ubutegetsi bwa Oman butatangaje ibisobanuro byihariye by’inkota Perezida Kagame yahawe, hari umuco umaze igihe wo kuyishyikiriza abakuru b’ibihugu basura Oman.

Mu 2022, Sultan Haitham yahaye Umwami Philippe w’u Bubiligi inkota nk’impano y’urwibutso. Muri uwo mwaka kandi, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, na we yahawe inkota ya Oman nyuma y’umuhango wo guhererekanya impano n’imidali y’icyubahiro.

Ibi bituma inkota Perezida Kagame yahawe ifatwa nk’impano ifite uburemere bwa dipolomasi, igaragaza icyubahiro Oman yahaye Perezida w’u Rwanda ndetse n’umubano ukomeje gukomera hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yahawe impano y’inkota ifite amateka akomeye mu Bwami bwa Al Bu Said muri Oman
Perezida Kagame yahaye impano y’inkoni izengurikije amasaro, Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik nk’ikimenyetso cy’icyubahiro
Inkota ya Khanjar, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye kiranga Abanya-Oman.
Mu kirango cy’Ubwami bwa Oman harimo inkota ebyiri zisoberekeranye n’indi igonze yitwa Khanjar




Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]