Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Issa Djiguiba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mali yitegura imikino ibiri (2) yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izahuramo na Cape Verde na Liberia, ndetse n’umukino wa gicuti izahuramo na Tunisia.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2026 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mali w’umunya-Portugal Anthony da Silva yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu mikino 3 iri muri iki kiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu (International Break).
Issa Djiguiba w’imyaka 22 wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri AS Real Bamako y’iwabo nawe ari ku rutonde rw’aba bakinnyi umutoza Anthony da Silva azifashisha, ndetse muri 7 bakina mu kibuga hagati bahamagawe ni we gusa ukina muri Afurika.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bamaze kwigaragaza muri Rayon Sports ndetse ufite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ariko umukino iyi kipe iheruka gukinamo na Panthère Sportive du Ndé muri CAF Confederation Cup ntabwo yawubonetsemo kubera ibibazo by’ibyangombwa.
Tariki 25 Nzeri, Mali izakira Cape Verde mu mukino wa mbere wo mu itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, naho tariki 29 Nzeri yakirwe na Liberia.
Mali izakomeza imikino yayo tariki 3 Ukwakira 2026, aho izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tunisia.
Ikipe y’igihugu ya Mali iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda, Cape Verde na Liberia muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
La liste est là ! 📋
— Équipes du Mali 🇲🇱 (@Equipesdumali) September 10, 2026
Voici les 26 joueurs qui représenteront le 🇲🇱 lors de la prochaine trêve internationale 🌍⤵️#AllezlesAigles 🦅 pic.twitter.com/u77NFOrVxn








