Police y’abagabo yatangaje ko yasinyishije Ganza Nolan Enzo ukina asaranganya imipira (Setter), naho iy’abagore isinyisha abakinnyi babiri bashya aribo Uzamukunda Fillette ukina nka libero na Rosaly Galdino Pereira Egwuatu Chioma ukina yataka (Outside hitter).
Ganza Nolan Enzo yinjiye mu ikipe ya Police VC y’umutoza Musoni Fred nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye muri Nyanza TSS.
WELCOME Nolan🇷🇼
— Police Volleyball Club (@rnpvcofficial) September 14, 2026
We are delighted to officially welcome Enzo Nolan GANZA to the team.
Young, talented and full of promise, He joins us ready to embrace a new challenge, learn, grow and make his mark on the court.
—————
Enzo Nolan, ubu ni umukinnyi wacu.
Mudufashe ku muha ikaze💙 pic.twitter.com/jjI12aGZzC
Uyu mukinnyi ukiri muto yari kumwe n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabaye umwaka ushize ndetse yari aherutse guhamagarwa bwa mbere mu ikipe nkuru n’ubwo atagiye mu bakinnyi 14 banyuma bagiye mu gikombe cya Afurika muri Tunisia.
Ganza yafashije Nyanza TSS kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino aho yatwaranye nayo ibikombe birimo igihuza amashuri yisumbuye, Amashuri Kagame Cup, cyayihesheje itike ya FEASSA n’icy’irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.
Nyanza TSS ya Ganza kandi yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ritegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha School).
Ganza asanze Police VC isanzwe ifite aba-setters babiri aribo Brian Melly uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Kenya mu gikombe cya Afurika na Mugisha Emmanuel.
Uyu mukinnyi ni uwa kabiri Police VC isinyishije nyuma ya Matheus Bettim “Sekamana” nawe wamaze gusubira muri iyi kipe nyuma y’umwaka umwe yari amaze akinira Viapol/Vôlei São José y’iwabo muri Brazil.
Biteganyijwe ko iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda izasinyisha n’undi mukinnyi mushya ukina nk’umwataka nyuma y’uko itandukanye n’umugande Angiro Gideon wari uyimazemo umwaka umwe.
Ku ruhande rwa Police y’abagore y’umutoza Hatumimana Christian, yasinyishije abakinnyi babiri bashya aribo; Uzamukunda Fillette wavuye muri kepler WVC n’umunya-Brazil Rosaly Galdino Pereira Egwuatu Chioma wavuye OK Mladost yo muri Macedonia y’Amajyaruguru.
Police WVC yasinyishije umu-libero mushya nyuma y’uko yagowe cyane no kubona umuntu ukina kuri uyu mwanya kuko nyuma y’uko Uwamariya Jacqueline akoze ubukwe akagenda, iyi kipe byabaye ngombwa ko ikinisha kapiteni wayo Hakizimana Judith kuri uyu mwanya, kandi yari asanzwe ari umwataka.
We are delighted to welcome Fillette UZAMUKUNDA to the team🏐
— Police Volleyball Club (@rnpvcofficial) September 14, 2026
With her talent, ambition and winning mentality, she joins us ready to make an impact and be part of something bigger.
———————
Duhaye ikaze umukinnyi wacu mushya, Fillette UZAMUKUNDA.
Welcome to the family Fillette💙 pic.twitter.com/MOFOfgVXN3
Uzamukunda ni umukinnyi mwiza Police isinyishije kuko asanzwe amenyereye Shampiyona y’u Rwanda. Yari yagiye muri Kepler WVC avuye muri RRA WVC ndetse aherutse guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 4 mu gikombe cya Afurika cyabereye i Nairobi muri Kenya.
Undi mukinnyi mushya wa Police y’abagore ni Rosaly Galdino Pereira Egwuatu Chioma w’imyaka 25. Uyu mukinnyi wa metero 185 ushobora gukina yatakira imbere (Outside hitter) cyangwa inyuma (Opposite hitter) yitezweho gufasha Police kongera kwisubiza igikombe cya Shampiyona.
Meet our new Addition💙
— Police Volleyball Club (@rnpvcofficial) September 14, 2026
We are pleased to welcome Rosaly CHIOMA to the team. She brings ambition, character and a winning mentality as she begins this new chapter with us.
The jersey is ready, The journey awaits.
—————
Duhaye ikaze Rosaly nk'umukinnyi wacu.
Bienvenida, Rosaly🇧🇷 pic.twitter.com/YXveyP8o75
Police WVC yatwaye igikombe cya Shampiyona cya 2025, ntabwo uyu mwaka wayihiriye kuko yasezerewe muri 1/2 na Kepler VC mu mikino ya kamarampaka.
Aba bakinnyi babiri bashya Police WVC izabakoresha muri uyu mwaka w’imikino, biyongereye kuri Musambyemariya Donatha ukina hagati (Middle blocker) wavuye muri APR WVC.
Musabyimariya we yageze muri Police WVC muri Mutarama ariko yakiniraga iyi kipe mu mikino y’andi marushanwa uretse Shampiyona, kuko bitemewe ko umukinnyi ashobora gukinira amakipe abiri mu mwaka umwe wa Shampiyona.








