sangiza abandi

Volleyball: Kageruka Cedrick yasinyishijwe nk’umukinnyi mushya wa EAUR VC

sangiza abandi

Ikipe ya volleyball ya East African University Rwanda (EAUR VC) yamaze gusinyisha Kageruka Cedrick ukina yataka (outside hitter/Receiving attacker) avuye muri Kepler VC yari amaze imyaka 3 akinira.

Kageruka yasinyijwe na EAUR VC nk’umusimbura wa Nshuti Jean Paul wari kapiteni w’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ariko wamaze gutandukana nayo kubera kutumvikana ku masezerano mashya.

Kageruka ni umukinnyi mwiza EAUR VC yasinyishije dore ko anaherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi wagaruye imipira neza (Best Receiver) mu irushanwa ryo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, GMT, ryegukanwe na Kepler VC muri Kamena 2026.

Uretse Kepler VC, Kageruka yakiniye andi makipe mu cyiciro cya mbere arimo Kigali VC (KVC) na Gisagara VC nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Kristu Umwami i Nyanza (College Christ Roi).

Kageruka abaye umukinnyi wa gatatu usinyiye EAUR VC y’umutoza Dusabimana Vincent “Gasongo” nyuma y’Umugande Iga Mohammed ukina inyuma (Opposite hitter/Right attacker) wavuye muri KCCA na Ndayambaje Wilson ukina asaranganya imipira (Setter) wavuye muri Kirehe VC.

EAUR VC ariko nayo yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bari basanzwe babanzamo barimo kapiteni wayo Nshuti Jean Paul na James Achuil wagiye muri Gisagara VC.

Photos:

[fluentform id="3"]