Ikipe ya Kepler VC y’abagabo yari ishingiye kuri Kaminuza ya Kepler iherereye i Kinyinya yamaze kwemeza ko itazakina Shampiyona y’umwaka wa 2026/27 nyuma y’imyaka 3 yari imaze iyikina.
Amakuru yizewe aturukura muri Kepler yemeza ko iyi kipe yikuye muri Shampiyona bitewe n’ibibazo by’amikoro iri guhura nabyo.
Amikoro yatumye benshi mu bakinnyi bari inkingi za mwamba basinyira andi makipe muri iyi mpenshyi barangajwe imbere na Dusenge Wicklif wasubiye muri APR VC na nyakwigendera Byiringiro Patrick wari waramaze gusinyira iyi kipe y’Ingabo, Tuyizere Jean Baptiste, Mugisha Ruzindana Leon Fidele na Ngabo Rwamuhizi Romeo bagiye muri REG VC, Kageruka Cedrick wagiye muri EAUR VC na Nkurunziza John ushobora kujya muri Gisagara VC.
Aba bose bamaze kubona amakipe nyuma y’uko Kepler VC yari yaranatandukanye n’umunya-Algeria Mohamed Radi Krid n’umunya-Puerto Rico Jair Santiago Sánchez, ndetse n’abandi bakinnyi benshi yari ifite umwaka ushize, kuri ubu ntamasezerano bafite y’iyi kipe.
Kuva yashingwa mu mpera za 2023, Kepler VC yaranzwe no kuba ikipe ishora amafaranga menshi ariko ntibyigeze biyikundira ko yatwara igikombe cya Shampiyona n’ubwo ibindi bikombe byo yagiye ibitwara.
Mu mwaka wayo wa mbere yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Shampiyona , mu wa kabiri isoreza ku wa kane naho muri uyu mwaka yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Iyi kipe isezeye muri Shampiyona itojwe n’abatoza babiri aribo Nyirimana Fidele wayitoje mu myaka ibiri yayo ya mbere n’umunya-Cameroon Jean Patrice Ndaki Mboulet wayitoje mu mwaka ushize w’imikino.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball izatangira tariki 16 Ukwakira nk’uko byemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVC, yateranye tariki 8 Kanama 2026.









