sangiza abandi

Abana basubiye mu rugo: Dusenge Wicklif na Manzi Sadulu basinyiye APR VC

sangiza abandi

Ikipe ya APR VC yamaze gusinyisha abakinnyi Dusenge Wicklif ukina yataka wavuye muri Kepler VC na Manzi Sadulu ukina nka libero wavuye muri Police VC, buri wese asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Dusenge usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball yari amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Kepler VC ndetse yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo na GMT iheruka kwegukana, akaba n’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Dusenge Wicklif kuri ubu uri mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino y’Igikombe cy’Afurika azwiho ubuhanga mu kwataka no guseriva ndetse amakuru avuga ko ariwe mukinnyi waguzwe amafaranga menshi mu mateka ya volleyball y’u Rwanda n’ubwo hatatangajwe umubare wayo.

Si ubwa mbere Dusenge agiye gukinira APR VC kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Canal Sport yo mu Misiri aho yamazeyo imyaka ibiri.

Dusenge ukina inyuma yataka (Opposite hitter) ariko ushobora no gukina imbere yataka (Outside Hitter), yongeye kugaruka mu Rwanda akinira REG VC mbere yo gusubira mu Misiri mu ikipe ya Talaea El-Geish aho atatinze agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Gisagara VC.

Muri 2022, Dusenge yongeye gusubira gukina hanze mu ikipe ya Al Wakrah SC yo muri Qatar, nyuma ajya muri Al-Nasr Dubai yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariho yavuye agaruka gukina mu Rwanda.

APR VC yari ifite ikibazo cy’umukinnyi watakira inyuma kuva aho umunya-Ghana Hakeem Mukaila wahakinaga avunikiye ntakine igice cya kabiri cyose cya Shampiyona.

Kutagira umukinnyi ukina inyuma wizewe wo gutanga umusaruro byatumye mu irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship, APR VC yiyambaza umunya-Sudani y’Epfo James Achuil usanzwe ukina inyuma mu ikipe ya EAUR VC.

Dusenge Wicklif asanze APR VC ifite abandi bakinnyi bakina inyuma barimo Hakeem Mukaila wakize imvune na Ntawiha Kenny.

Undi mukinnyi wasinyiye ikipe ya APR VC ni Manzi Sadulu ukina nka libero wavuye mu ikipe ya Police yari amazemo imyaka ibiri.

Manzi yagiye muri Police VC muri 2024 avuye n’ubundi muri APR VC. Manzi atandukanye na Police VC nyuma yo gusoza amasezerano ndetse no kubura umwanya wo gukina ahanini bitewe no kutumvikana n’umutoza w’iyi kipe Musoni Fred.

Manzi asanze APR VC ifite aba-libero babiri barimo Masabo Bertin n’ubundi yahasize na Niyikiza Levis.

APR VC iri kwiyubaka nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino, aho bwa mbere yabuze mu makipe 4 ya mbere muri Shampiyona yagombaga gukina imikino ya kamarampaka nyamara ariyo yari ifite igikombe cya Shampiyona.

APR VC yari yasinyishije na Byiringiro Patrick (Middle blocker) waje kwitaba Imana azize uburwayi mu kwezi gushize.

Dusenge Wicklif yerekeje muri APR VC nyuma yo kurangiza amasezerano muri Kepler VC
Manzi Sadulu yasinyiye APR VC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Police VC

Photos:

[fluentform id="3"]