sangiza abandi

Umunyamakuru Ruvuyanga yasezeye kuri RBA

sangiza abandi

Umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel wamamaye nka Ruvuyanga yatangaje ko yasezeye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka 8 yari amaze agikorera. 

Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati ”Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko nasezeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza nkakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira icyemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”

Yakomeje agira ati,”Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”

Yasoje agira ati,”Ndasoza menyesha abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere. Mugire amahoro.”

Ruvuyanga ni umunyamakuru w’umuhanga mu kogeza imikino y’umupira w’amaguru aho yibukirwa ku ijambo “Iki ntikigaruka” yakundaga kuvuga iyo ikipe yabaye igiye kubona igitego.

Uyu munyamakuru ariko yagiye ashinjwa kenshi kubogamira ku ikipe ya APR FC, nawe ubwe yarabihamije ko ari umukunzi w’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ndetse yakomeje kugenda ayiba bugufi.

Uretse kuba yakoreraga RBA mu biganiro by’imikino by’umwihariko ‘Urubuga rw’Imikino’ cyo kuri Radiyo Rwanda, Ruvuyanga umaze imyaka 12 mu itangamakuru yakoreye ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda birimo Radiyo Maria, Radiyo Huguka na Fine FM.

Umunyamakuru Ruvuyanga yasezeye kuri RBA yari amzeho imyaka umunani

Photos:

[fluentform id="3"]